Yanditswe Saturday , Tariki, 15 April 2017. saa 21:17:03 na Emmanuel Murwanashyaka

Umutwe wa polisi ya kenya ushinzwe kurwanya iterabwoba (ATPU) ufatanyije n’abawufasha mu duce twa Likoni na Kwale baburijemo igitero cy’iterabwoba cyari kigiye kwibasira Mombasa maze ifata bamwe mu bakekwaho ibyo bikorwa.

Abagize ATPU bataye muri yombi Juma Mwangoh Athuman uri mu kigero cy’imyaka 24 mu gace ka Kibundi.

Abashinzwe umutekano babanje kwihishwa n’aba bakekwaho iterabwoba mbere y’uko babagwa gitumo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Mu gihe abashinzwe umutekano bafataga aba bakekwaho iterabwoba babasanganye grenade ebyiri zo mu ntoki, imbunda zo mu bwoko bwa AK47, amakotei y’imbeho, indebakure, CDs ziriho ibintu bitandukanye ndetse n’ibindi bikoresho binyuranye

Umwe mu bafashwe yajyanywe kuri sitasiyo ya polisi ya Likoni kugira ngo akomeze kubazwa byinshi ku byaha akekwaho.

Undi wafashwe witwa Stephen Wagechi, ukomoka muri Bula Hawa mu gihugu cya Somalia we hari amakuru ko yatorotse Polisi ya Kenya mu gace ka Mandera.

Nk’uko yabitangarije Daily Nation, ikinyamakuru cyandikirwa muri Kenya, umwe mu bakuriye ishami rya Polisi rirwanya iterabwoba ryo muri kenya yagize ati “Amakuru avuga ko Wagechi yatorotse si yo kuko yafashwe na we ari mo guhatwa ibibazo n’inzego zishinzwe umutekano.”

Aba bakekwakwaho iterabwoba bafashwe nyuma yaho IGP Joseph Boinnet, ukuriye igipolisi cya Kenya yari amaze gukwirakwiza amafoto y’ibyihebe byagombaga kuzakora igitero cy’iterambwoba i Mombasa ku munsi wa Pasika.

Abari gutegura ibirori bya pasika basabwe kuba maso kandi hagira ikibazo kivuka bakamenyesha inzego zishinzwe umutekano.

Emmanuel Murwanashyaka