Published Thursday , on 18 May 2017, 12:33:08 by Christophe Hitayezu

Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho barajwe ishinga no gukumira burundu ikibazo cyigaragara ku bana bakiri bato bo munsi y’imyaka itanu, ku mpamvu ziturutse muri bamwe mu babyeyi bafite amikoro make bahabarizwa.

Mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’umugore, ababyeyi bahurije hamwe bakora koperative igamije kubafasha kwikura mu bukene ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima n’inkunga y’umushinga “Maternal Child Survival Program” nk’umuryango ushinzwe gutera inkunga gahunda y’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, babigisha uburyo bwo kwihangira imirimo banabaha ubukangurambaga ku bumenyi bw’ibanze kugirango babashe kwiyitaho, babone n’imirire iboneye bityo babashe no kwita ku bana, babahe iby’ibanze mu gutuma bakura neza.

Karemera Athanasie ashinzwe ubuzima mu karere ka Nyaruguru, arasobanura icyo bari gukora kugirango bwaki ikumirwe mu bana, aragira ati ’’abana bafite ikibazo cya bwaki ni 147 mu karere kose, hakabamo abana 307 bari gukamirwa babona litiro imwe ku munsi, hari ababyeyi dufite bakennye bigatuma abana babo bagira ikibazo cya bwaki, turifuza ko bicika burundu, rero turi gukorera muri gahunda yo kwikura mu bukene tunishakamo ibisubizo kuko twibumbiye muri koperative ibidufashamo. Turi Gushaka amasoko yo kudoda imipira yo kwambara ku bigo by’amashuli muri Nyaruguru ndetse tukazagera n’aho twajya dusaba ibiraka byo kudodera abantu imipira, bitewe na gahunda yaba igezweho, nko mu matora, inama za za kompanyi, kuko dufite abazi kudodesha ibyarahani neza”.

Musoni Pascal ni umukangurambaga muri MCSP nk’umushinga ufasha ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, arasobanura uko bakumira imirire mibi, aragira ati ’’Ubu 38% nicyo kigereranyo cy’abana bafite imirire mibi, turabigisha twifashishije abajyanama b’ubuzima ndetse no kubafasha gukora ibikorwa byabahesha amafaranga”.

Bwana Musoni avuga ko ibi ari ibyo kwishimira

Ni inkuru ya Uwihirwe Jane