Yanditswe Wednesday , Tariki, 19 July 2017. saa 15:34:16 na Christophe Hitayezu

15:19: Paul Kagame asoje ijambo rye ashimira abitabiriye kandi abasaba kuzazinduka bakarangiza umurimo wo gutora kare tariki 4 Kanama 2017.

Paul Kagame: Rubyiruko rero, turifuza ko twakomeza imbere mu kwiyubaka, kubera ko muri umusingi w’igihugu cyacu, ibyo tunyuzemo mu myaka ishize, ibyiza bimaze gukorwa, tukabishingiraho, tukabirinda ndetse tukarushaho kugirango igihugu kigere no ku bindi byiza imbere.

Paul Kagame: Nabonye abenshi ari urubyiruko, urubyiruko bizwi ko rurerwa, rukigishwa amashuri ariko n’ibyo babamo. Turashaka kubaha ibishoboka byose, icya mbere ni amahirwe, hanyuma hakajyamo n’imbaraga zanyu, n’ubwo waba urerwa hajyamo n’imbaraga zawe.

Paul Kagame: Ibi uko bikorwa ni ikindi, buri wese ashobora kuza akubwira ko nawe yabishobora, buri wese afite uburenganzira, ariko ugomba kwerekana igikorwa n’inyungu abantu babivanamo. Ibikorwa n’inyungu abantu babivanamo, FPR Inkotanyi yarabyerekanye. Muri uko kubyerekana FPR ntiyakoze yonyine yakoranye n’abanyarwanda bose n’ubwo baba batekereza bitandukanye n’ibya FPR. Niyo mpamvu tugomba gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda.

Paul Kagame: Turashaka kugera kure nta usigaye inyuma, n’ufite intege nke tukamufata mu nkokora tukamuzamura, abari mu za bukuru tukabasindagiza tukagerana kure na bo, abatoya tukabaha amahirwe ahagije kugirango batere imbere, kugirango duteze imbere igihugu cyacu dushingiye ku mbaraga z’abatoya, ndetse dushingiye no ku bumenyi n’inararibonye by’abakuru.

Paul Kagame: Ibyo dufite turabiteza imbere, n’ibindi biduteza imbere biracyaza, biri imbere aho tujya, ni nacyo iriya tariki ya 4 Kanama ivuze. Muzi icyo iyi tariki ivuze? ni iya Vitesse (umuvuduko).

Paul Kagame: Cyera abantu basangaga umujyi, ariko ubu umujyi usanga abantu, umujyi iyo ukuze usanga abantu aho bari, ni amajyambere.

Paul Kagame: Ndishimye cyane kuza ngo mbasuhuze, mbashimire hanyuma tujye n’imigambo yo kubaka u Rwanda ariko dushingiye no kubaka kicukiro.

Paul Kagame: Kicukiro ubundi muzi icyo bivuze? Ahantu hatari amatungo ntihaba icukiro.

15:00: Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa.

14:54: Hakurikiyeho Jean Philbert Nsengimana ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza, ari kuvuga muri make ibikorwa Kicukiro yagezeho kubera Paul Kagame. Yongeraho ati "Intambwe tumaze gutera mu bukungu, mu mutekano, mu mibereho myiza, .... ntigomba gusubira inyuma, niyo mpamvu tariki 4 Kanama bizagaragara ko ikipe itsinda idakwiye guhindurwa".

Avuze ko muri Kicukiro amashanyarazi ari ku kigero cya 97% mu ngo z’aka karere.

14:42: Umubyeyi Eugenie Gahongayire arimo gutanga ubuhamya, bugaragaza aho yavuye n’aho ageze ngo abikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame.

Mu buhamya burebure atanze, anavuze ko yacuruzaga agataro ubu akaba amaze kwiyubakira inzu ikabakaba amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 10 kandi ubu ngo afite umuhigo wo kuba miliyoneri.

14:38: Nyuma yo gusuhuza imbaga y’abantu bari bamutegereje hakurikiyeho indirimbo ya FPR Inkotanyi

Paul Kagame abanje gusuhuza abari bamutegereje

14:30: Umukandida Paul Kagame ageze Kicukiro mu bikorwa byo kwiyamamaza

Nyuma ya Nyabugogo na Bugesera, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame akomereje mu Karere ka Kicukiro i Gahanga aho ategerejwe n’abantu benshi bamushyigikiye biteguye kumwakira.