Yanditswe Saturday , Tariki, 11 February 2017. saa 12:54:00 na Christophe Hitayezu

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, ruratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2017, abagabo bagera ku 3000 bari bafungiye muri gereza ya ya Nyarugenge izwi nka 1930, nta n’umwe wongera kuharara kuko bari bwimurirwe muri gereza nshya ya Nyarugenge iri mu murenge wa Mageragere.

Umuvugizi wa RCS, SIP Hillary Sengabo, yavuze ko iki gikorwa kirimo gukorwa kandi uyu munsi nta mugororwa w’umugabo wongera kurara muri 1930.

Yagize ati “Nibyo turimo kubimura, uyu munsi nta mugororwa uri burare muri gereza ya 1930.”

Sengabo yakomeje avuga ko nyuma yo kwimura abagabo n’abagore bari buhite batekerezwaho ariko hataramenyekana aho bazimurirwa.

Ati “Abagore ntabwo turamenya aho bazajya ariko nabyo birateganyijwe nyuma y’iki gikorwa.”

Kwimura iyi gereza biri muri gahunda yo kugabanya ubucukike bw’abagororwa muri gereza, kwagura ibikorwa by’umujyi aho iyi gereza iri hagashyirwa ibindi bikorwa by’amajyambere no kuyifasha kujya ahantu hisanzuye.

Gereza ya Mageragere yose izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa ibihumbi icyenda. Izimurirwamo abagabo 3000 bari bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge (1930) na 5500 ba Gasabo.

Christophe Hitayezu