Yanditswe Tuesday , Tariki, 2 May 2017. saa 21:21:55 na Christophe Hitayezu

Abantu batandukanye bitabira imurikagurisha ritegurwa n’ikompanyi Smart Egypt y’abanyamisiri, barishimira ko buri nshuro rizana ibishya. Iri murikagurisha rimaze kumenyerwa ku isina rya Egypt and Middle East Expo riri kubera i Remera mu mujyi wa Kigali kuva tariki 26 Mata kugeza tariki 10 Gicurasi 2017.

Uku kunyurwa kwagarutsweho na bamwe mu baganiriye na NONAHA.com ubwo twatembereraga i Remera kuri Stade nto (Petit Stade) aho ririmo kubera kuri iyi nshuro yaryo ya karindwi.

Mukeshimana Florence, umwe mu bo twahahuriye amaze guhaha, yagize ati "Ubu ni ubwa gatatu ndizamo kuva umwaka ushize, ariko kimwe mu bituma uko rije ritarangira ntaryitabiriye ni uko buri nshuro ndijemo nsanga hari ibishya byisumbuye ku byo riba ryarazanye ubushize, aha ndavuga nk’ibiciro binyuze abaguzi, bimwe mu bicuruzwa utapfa kubona ino mu Rwanda n’ibindi".

Muneza Damien, we ni umucuruzi, yatubwiye ko aryitabira azanywe no kurangura kuko hari menshi asagura ku yo yagakoresheje abitumye mu mahanga, yagize ati "Iyo rije biba ari amahirwe kuri jye, haza ibicuruzwa byose nkenera kandi ubusanzwe ntumiza Dubai, iyo baje aha rero amafaranga nagakoresheje mu ngendo nyakoresha mu bindi bimfitiye inyungu".

Ibi kandi binahamywa na Clemence Ishimwe, uvuga ko ibicuruzwa abona muri iri murikagurisha biba biri ku giciro cyiza agereranyije n’imiterere yabyo haba ku bagura ndetse n’abarangura.

Mu kiganiro twagiranye n’umuhuzabikorwa w’iri murikagurisha, Natacha Hagumu, mbere gato y’uko ritangira, yatubwiye ko kuri iyi nshuro hitabiriye abamurika bavuye mu bihugu 11 birimo Misiri, Iran, Pakistan, Singapore, u Buhinde, Malaysia, Emirates, Kenya, u Rwanda, Turkey na Syria. Hakaba kandi haranazanywe uburyo bwo gutombora itike y’indege yo gutembera mu misiri.

Reba mu mafoto bimwe mu bimurikwa

Abenshi mu bitabira iri murikagurisha banyurwa n’ibimurikwa byaturutse hirya no hino ku Isi

Parfum z’ubwoko butandukanye ziba zihari

Imyambaro y’ababyeyi nayo irahari

Uhasanga ibikoresho bitandukanye kandi bitangaje

Niba ushaka Salon igezweho, nyarukirayo wihahire cyangwa urangure

Ngwino uhahire abana

Intebe nk’izi, nziza kandi zikomeye zakaturiwe ibiciro

Niba ukeneye isaha igezweho nawe ntutangwe