Published Wednesday , on 29 November 2017, 09:34:10 by Christophe Hitayezu

Binyuze mu mushinga w’ibihingwi by’ibinyabijumba muri Afurika watangiye mu Ukwakira 2014, i Kigali kuva kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2017, hateraniye inama y’iminsi itatu yiga ku cyakorwa ngo hirindwe ibibazo biterwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku bihingwa by’ibinyabijumba dore ko ari bimwe mu bifatiye runini abatuye Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuko 20% y’ibyongera imbaraga babikura muri ibi biribwa.

Uyu mushinga w’imyaka ine uhereye 2014 utangira, biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 5 z’ama Euro (miliyari zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda), ni uw’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwo, FAO, iyi nama iwushamikiyeho FAO ikaba yafatanyije na Leta y’u Rwanda kuyitegura ndetse n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi. Abayitabiriye bakaba bayitezemo kungurana ibitekerezo n’inararibonye mu kugabanya izo ngaruka mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibi bihingwa.

Mbarushimana Salomon, umuyobozi w’ikigega cy’imbuto y’Ibirayi mu Rwanda avuga ko nyuma yo kongera ubukangurambaga ku mihindagurikire y’ikirere hari umusaruro bimaze gutanga n’ubwo hakiri byinshi byo kongeramo imbaraga, yagize ati “Mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, birakwiye ko abahinzi bagerwaho n’amakuru y’iteganyagihe ku gihe kandi bakigisha no kuyisobanurira, ikindi n’abashinzwe ubuhinzi ba Agoronome bakwiye kujya bahugurwa kenshi ku gusesengura ayo makuru”.

Mbarushimana nawe asanga hari byinshi bigikeneye kunononsorwa

Muri iyi nama ihuriyemo ibihugu 7 bya Afurika, bamwe mu mpuguke n’abafatanyabikorwa mu buhinzi bavuga ko mu gihe Isi yose ihangayikishijwe n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirerebikwiye ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyiraho ingamba zo kuzamura umusaruro w’ibinyabijumba mu nyungu z’abaturage.

Moussa Djagoudi, umuyobozi ushinzwe uyu mushinga ku rwego rwa Afurika, yagize ati “Usanga mu bihugu byinshi hari politiki z’Ubuhinzi ariko ntago usanga hari ingamba zihamye zo kuzamura umusaruro w’ibinyabijumba, niyo mpamvu dukora ubushakashatsi bugaragaza akamaro k’ibinyabijumba mu kurwanya Inzara.”

Moussa Djagoudi

Alnauld De Vanssay wari uhagarariye umuryango w’ibihugu by’uburayi yagize ati “Dushyira amafaranga ahagije mu gufasha wa muturage wo hasi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirereno kuzamura umusaruro, dusanga abantu bashyira imbaraga mu buhinzi bwa Kawa bakibagirwa ibinyabijumba bifatiye runini abaturage kandi byera mu gihe gito gishoboka”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Kayisinga Jean Claude yemeza ko hakiri byinshi byo gukora mu rwego rwo kongera umusaruro, yagize ati “U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu turacyahangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, imvura ntago ikigwa mu gihe nyacyo nka mbere, hari indwara zibasira ibihingwa, ikaba ariyo mpamvu uyu munsi dukomeje kwiyambaza ikoranabuhanga ridufasha kubona imbuto zihanganira imihindagurikire y’ikirere, ikaba ari nayo mpamvu tugomba gufatanya n’ibindi bihugu tugasangira ubumenyi n’inararibonye”.

Kayisinga Jean Claude

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubuhinzi bw’ibinyabijumba by’umwihariko ibirayi n’ibibikomokaho bugenda bwaguka mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba u Rwanda ruherereyemo kuko ubutaka bihingwaho bwavuye kuri hegitari ibihumbi 370 mu mwaka wa 1999 bugera kuri hegitari ibihumbi 650 mu mwaka wa 2014