Published Friday , on 15 December 2017, 19:28:00 by Christophe Hitayezu

I Remera kuri Petit Stade hatangiye imurikagurisha ritegurwa na sosiyeti y’abanyamisiri rihuje ibihugu 7 riha amahirwe buri wese uzaryitabira yo gutombora moto.

Mu kiganiro twagiranye na Haguma Natacha, umuhuzabikorwa waryo, yasobanuye ko itike yo kwinjira igura amafaranga 300, mu gihe cyo kwinjira agasiga agace k’itike, utwo duce tukazashyirwa hamwe imurikagurisha risoje hakabonekamo kamwe kazatombora nyiri iyo tike bakamuhamagara.

Uretse iyi Tombola kandi, harimo n’ibicuruzwa byiza byinshi birimo ibikoresho byo mu gikoni, imyambaro, imitako, Intebe zo muri salon no mu ma Salle y’ibirori, amatapi, Gaz, amafirigo n’ibindi kandi ku biciro bijyanye n’iminsi mikuru isoza umwaka.

Iri murikagurisha risanzwe riba kabiri mu mwaka, kuri iyi nshuro rikaba ryatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza rikazasozwa tariki 31 Ukuboza 2017.