Yanditswe Thursday , Tariki, 27 April 2017. saa 01:53:51 na Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa 26 Mata 2017, i Kigali hatangijwe imurikagurisha rimaze kumenyerwa ku izina rya Egypt and Middle East Expo, risanzwe ribera mu Rwanda kabiri mu mwaka riteguwe n’ikompanyi y’abanyamisiri yitwa Smart Egypt.

Iri murikagurisha rizageza tariki 10 Gicurasi 2017 ribera i Remera kuri stade nto (Petit Stade), rizatangwamo n’amahirwe yo gutombola itike y’indege.

Iri murikagurisha rizasozwa rihaye amahirwe umwe mu bazaryitabira kuba yatemberera mu Misire we n’undi yifuza gutembereza.

Uretse aya mahirwe adasanzwe kandi, kuri iyi nshuro ibihugu bisanzwe byitabira birimo Misiri, Iran, Pakistan, Singapore, u Buhinde, Malaysia, Emirates, Kenya n’u Rwanda byiyongereyeho Turkey na Syria nk’uko twabihamirijwe n’umuhuzabikorwa w’iri murikagurisha, madamu Natacha Haguma.

Reba mu mafoto bimwe mu byazanywe kumurikwa