Yanditswe Monday , Tariki, 27 February 2017. saa 18:27:31 na Christophe Hitayezu

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2017, impanuka y’imodoka ya Polisi yabereye ku masangano yo hafi ya za Minisiteri ku Kacyiru, yagonze umumotari n’uwo yari ahetse barakomereka bikomeye.

Uyu mumotari n’uwo yari ahetse bataramenyekana imyirondoro bakomeretse bikomeye bajyanwa kwa muganga.

Iyi modoka ya Polisi yavaga mu cyerekezo cya za Minisiteri, igana Kacyiru, yataye umuhanda ihita ibagonga nk’uko byatangajwe n’ababonye impanuka iba.

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kabanda Emmanuel yavuze ko nta muntu wapfiriye muri iyi mpanuka.

Yagize ati “Abageze ahabereye impanuka bambwiye ko ari moto yagonganye n’imodoka ya polisi. Nta wapfuye, abari bayiriho babajyanye kwa muganga keretse hagize ikindi kiba nyuma; bavuye aho impanuka yabereye bakomeretse.”

Impanuka yakomerekeyemo babiri