Published Saturday , on 23 December 2017, 19:52:00 by Jean Claude Muvunyi

Ibicishije mu bufatanye ndetse no guhugura abanyamakuru ku ntego z’ iterambere rirambye SDGs (Sustaible development goals), Komisiyo y’ igihugu y’ uburenganzira bwa muntu ihamya ko buri munyarwanda azasobanukirwa icyo izo ntego zivuze ku buzima ndetse akanazishyira mu bikorwa yishimye.

Ibi iyi komisiyo yabitangarije mu mahugurwa yahaye abanyamakuru yerekeranye no kubasobanurira byimbitse izi ntego z’iterambere rirambye (SDGs).

Izi ntego uko ari 17 zishingiye ku iterambere ry ‘umuntu wese utuye isi ndetse n’imibereho myiza ye, ndetse buri gihugu kikaba gifite inshingano zo guhuza izi ntego z’ iterambere rirambye na gahunda za Leta ya buri gihugu.

Mu Rwanda, nk’uko byasobanuwe na Valens Tugirimana ukora muri MINECOFIN , izi ntego zamaze guhuzwa na gahunda y’ imbaturabukungu ya gatatu (EDPRS 3) , ariko iyi gahunda yamaze guhindurwa inyito ntikitwa EDPRS ahubwo yiswe NSTs1 (National Strategies of Transformation) ikaba izava muri 2017 ikagera muri 2024) ndetse na Vison 2050.

Nirere Madeleine, Umuyobozi wa komisiyo y’ uburenganzira bwa muntu mu Rwanda asanga amahugurwa menshi ku banyamakuru ndetse no kujyana nabo hasi mu baturage aho izi ntego zishyirirwa mu bikorwa bizafasha iyi komisiyo ku gukangurira abaturage kumenya uburenganzira bwabo ndetse no kugira uruhare rufatika mu ishyirwa mu bikorwa ry ‘izi ntego z’ iterambere rirambye.