Yanditswe Monday , Tariki, 12 June 2017. saa 23:31:17 na Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa mbere tariki 12 Kamena 2017 ari nawo munsi wa mbere wo kwakira kandidatire z’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Komisiyo y’igihugu y’amatora yakiriye abakandida batatu barimo babiri bigenga n’undi watanzwe n’ishyaka.

Mu masaha ya saa tanu z’amanywa, nibwo umukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr. Frank Habineza, yasesekaye ku biro bya komisiyo y’amatora mu mujyi wa Kigali, aho Perezida wa Komisiyo, Prof. Kalisa Mbanda yakiriye inyandiko zisabwa imwe kuri imwe, agasanga zose azujuje uretse ikarita y’itora yavuze ko yibagiriwe mu zindi nyandiko aho ishyaka akuriye rikorera Kimoronko.

Dr. Frank Habineza (wegereye ibendera) n’abamwungirije bashyikiriza inyandiko zisabwa Perezida wa Komisiyo y’amatora

Nyuma yo kwakirwa kw’izi nyandiko, Dr. Habineza yabwiye abanyamakuru ko yizeye intsinzi, yagize ati “Dufite amahirwe arenga 51%, Komisiyo y’amatora yatubwiye ko hari abanyarwanda barenga miliyoni batatoye muri Referendum, uretse n’abo kandi hari benshi bashyigikiye ibitekerezo byacu, twizeye ko bazadutora ari benshi”.

Uretse Dr. Frank Habineza, iyi Komisiyo yanakiriye Bwana Gilbert Mwenedata wiyamamaza nk’umukandida wigenga, n’ubwo hari inyandiko atari afite ziri mu zisabwa, yavuze ko yizeye ko itariki ntarengwa yo gutanga kandidatire izagera yabibonye.

Undi mukandida wakiriwe ni uwitwa Barafinda Ssekikubo Fred, umukandida usa n’udasanzwe dore ko atigeze avugwa na rimwe mu bavuzweho ko baziyamamaza cyangwa mu banyapolitiki, gusa ngo politiki ye iri mu rutirigongo rwe yarayivukanye akaba ariyo mpamvu yamuteye kwiyamamariza kuyobora abanyarwanda.

Barafinda waganiriye n’abanyamakuru asubiza mu buryo bwiganjemo ibisa n’urwenya

Uyu mugabo Barafinda w’imyaka 47 uvuga ko azaca kugumirwa, mu nyandiko zisabwa yazanye mbarwa kuko n’imikono 600 y’abamushyigikiye irimo nibura 12 muri buri karere ntayo afite.

Prof. Kalisa Mbanda avuga ko gutanga Kandidatire ku bakandida bazahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika tariki 3 na 4 Kanama 2017, byatangiye kuri uyu wa mbere tariki 12 Kamena, bikazarangira tariki 23 Kamena, kandidatire zabo zigasuzumwa bityo abemewe n’abatemewe bakazatangazwa ku mugaragaro tariki 7 Nyakanga 2017.

Abandi bakandida byitezwe ko bazatanga kandidatire muri aya matora barimo Bwana Mpayimana Philipe na Diane Shima Rwigara nk’abakandida bigenga ndetse n’umukandida uzatangwa n’umuryango RPF Inkotanyi kugeza ubu utaratangazwa n’uyu muryango ku mugaragaro.