Yanditswe Sunday , Tariki, 13 November 2016. saa 11:56:00 na Christophe Hitayezu

Mu gihe bimenyerewe ko akenshi abantu bandikira ibitangazamakuru by’amabura kindi, bashobewe mu nkundo kandi bazinutswe, kuri iyi shuro dufite uwemaraye ahamya ko yaguye ahashashe mu rukundo rw’agahebuzo ruzira ikizinga.

Uyu mukobwa yatwandikiye agira ati ’’Nkunze kubona inkuru zitandukanye zo kugira inama abafite ibibazo mu nkundo, gusa ubu njye sinje ku bw’ibibazo ahubwo ndatanga ubuhamya ko urukundo rukibaho kandi ruzima.’’

"Mu by’ukuri kuva cyera nakuze ndi umukobwa utinya guhemuka no guhemukirwa, nakumva ibiba mu nkundo byo nkatinya, nkanabyirinda, gusa numva bavuga ngo uwo uzaheka ntumwisha urume, naje guhura n’umusore duteze imodoka, agakapu kanjye kaguye hasi arakampa, sinabyita ho nawe mbona nta kindi yari agamije, twaragiye nshiduka aho nari ngiye mu munsi mukuru w’amavuko w’inshuti yanjye nawe ari ho agiye, nta wari witaye ku wundi, gusa yari umusore mwiza pe, twaritahiye, gusa twaje kujya duhuzwa n’izo nshuti nkumva uwo musore mwishimiye, nyuma byaje gutangira bamuserereza ngo nta mukunzi agira, nanjye bikaba uko bakatubwira ngo twisungane, gusa nyuma naje gusanga nawe yari yarankunze ngo akabura aho ampera, numvise nezerewe mu mutima, numva urumeza ku mubiri, gusa nihagararaho duhana numero za telefoni ndataha, numvaga atari njye urota ampamagaye, yarampamagaye, ibyuya birandenga, ndamuvugisha numva nezerewe.’’

"Yari umusore, ataraba umugabo wanjye, wiyubaha utuje utangirwa ubuhamya na buri wese, nakumva ayo makuru umutima ukankomanga ntinya ko bamuntwara, sinari narigeze niyandarika ibi byateye, numvaga nzabonwa n’umugabo umwe kandi wanjye, uwo twakundanye nyine, numvaga mubuze byazangora gukundana ukundi.’’

"Mu byumve naramurushyaga akanyihanganira, hakaba ubwo abandi bakobwa bambwira ngo nkore ibituma ababara ngo nibwo nzamenya ko ankunda koko, yarabyihanganiraga, nkabona mugora, yambwiraga ko mutesha umutwe ngira ngo nibyo binyereka ko ankunda nyamara nibeshya, nkagira ngo yambonaga, najyaga mu buriri nkarira, sinjye warotaga duhuye, numva mukumbuye ntamurekura, mu ijwi rituje akampumuriza.’’

Urugamba iyo rukomeye ruba rugiye kurangira!

"Yaje kubona akazi ahantu ahura n’abakobwa benshi kandi nabo biyizeye mu bwiza, maze ngiye kumureba yo, nkibabona ntangira kubyimba, maze nabona atinze kumpamagara cyangwa kunyandikira incyuro zikaba nyinshi mushinja ko ampamagara amaze kubahetura, maze asa n’uhabutse n’inshuro yampamagaraga ziragabanuka, ndananuka (urukundo nyakuri ntirujya ruzinukwa), narananutse nicuza impamvu namukunze, ntangira kwivumbura, nkumva nabivamo, yemwe nkajya nihamagarira abandi bakansohokana ngo nkunde mubabaze, gusa akihangana ntanyereke ko ababaye, rimwe uwo twasohokanye nihaye kumwiryaho ancanira urushyi ngiye kugwa, umukunzi nyakuri aransama, arira kundusha.’’

"Yaransindagije, aramperekeza ndataha n’ibimwaro byinshi mpita mfata umwanzuro wo kutongera kwibabariza umukunzi, gusa mbimuganirije ambwira ko yari ari hafi gushoberwa, numva umusatsi umvuye ho, numva ngize ubwoba butigeze bumbamo, numvaga iyo biba bityo nari bubure aho nkwirwa mu isi.’’

"Kuva icyo gihe twarababariranye, gusa nicuza igihe nataye mukomeretsa, twaje kubana nyuma y’umwaka n’igice dukundana ubu ni umugabo mu rugo nanjye ndi umugore utekanye dufitanye abana 3, kandi mbona ntacyo nshinja urugo rwacu, turakundanye, tubanye neza, mbese ni agahebuzo.’’

"Inama nabagira mwige kugira urukundo nyakuri, kandi iyo ukundana n’umuntu nyakuri wumva hari ibikubaho bidasanzwe, nawe hari ibyo akora ugakeka ko ubanza afite ikibazo, mwirinde kubabazanya, iyo umuntu mukundana by’ukuri ubaho wikanga kumuhemukira, njye byambaye ho numva uburyo biryana, iyo ubayeho uhinduranye urukundo nk’umwambaro rugenda rugabanuka uwo mubanye ntabwo umuha urwuzuye niyo mpamvu imiryango myinshi ibaho ishyamiranye.’’

 Igorora Iritararenga Dieudonne