Yanditswe Saturday , Tariki, 7 January 2017. saa 14:07:00 na Christophe Hitayezu

Minisiteri y’uburezi ivuga ko kwitabira itorero ry’abarimu atari ubushake bwa buri mwarimu kuko ari amahugurwa nk’andi yose bagenerwa kandi baba basabwe kuyitabira ngo impinduka zifuzwa mu burezi zigerweho, bityo ikaba ivuga ko nyuma yo kumva ibisobanuri bizatangwa n’abataritabiriye hashobora kugenwa n’ibihano.

Kuva tariki 5 Mutarama kugeza tariki 12 Mutarama, mu turere twose tw’u Rwanda hari kubera itorero ry’igihugu rihuje abarimu bose b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga ku ma site 131. Iri torero ry’abarimu rikaba ryitwa ‘Indemyabigwi’.

Mu itangazo rinagaragaza ko ubwitabire muri ryo budahagije ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’uburezi kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama, hasabwe uturero gusaba ibisobanuro abarimu bose bataryitabiriye, hamenyeshwa ko umunsi ntarengwa wo kugera aho ribera ari uyu wa Gatandatu tariki 7 Mutarama, abatahageze bakaba bamaze gutanga ibisobanuro mu nyandiko bitarenze tariki 20 Mutarama 2017.

Mu kiganiro ku murongo wa Telefone umunyamakuru wa NONAHA.com yagiranye na Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba ari nawe uhagarariye iri torero ku rwego rw’igihugu muri Minisiteri y’uburezi, yavuze ko nyuma yo kumenya neza imibare y’abatitabiriye n’impamvu, hashobora no gushyirwaho ibihano.

Minisitiri Musafiri yagize ati “Tuzabimenya tumaze kumenya abaje mu itorero, abataje ndetse n’impamvu bataje, ubu ntitwavuga ngo ibihano ni ibihe kuko bizaterwa n’abataje n’impamvu batanze”.

Twashatse kumenya niba iri torero ari itegeko cyangwa ari ubushake bwa mwarimu kuryitabira, maze Dr. Musafiri adusubiza agira ati “Itorero ntabwo ari ubushake, ni gahunda yashyizweho kandi ireba abarezi bose, ntabwo ari ukuvuga rero ngo ni ubushake jye nshatse narijyamo nshatse sinarijyamo, ni kimwe n’uko tujyena andi mahugurwa yose agenerwa abarimu”.

Gusa uyu muyobozi we yemeza ko ubwitabire bushimishije hagendewe ku mibare y’abamaze kwitabira n’ubwo yirinze kuyitubwira, kuko ngo kuba Minisiteri yarashatse kumenya abataje n’impamvu bitavuze ko ubwitabire ari bucye kuko ngo niyo haba hataje batatu hagomba kumenyekana impamvu bataje.

Christophe Hitayezu