Yanditswe Thursday , Tariki, 20 July 2017. saa 23:00:16 na Christophe Hitayezu

Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akunze kwibanda cyane ku ijambo ubufatanye aho amaze kwiyamamariza hose uko ari ahantu 14 mu minsi itandatu amaze yiyamamaza.

Muri aha hantu hose, agaruka ku kubwira imbaga y’abantu baba bitabiriye ibi bikorwa ko bagomba kugira ubufatanye. Akenshi agira ati "Iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine, iyo ushaka kugera kure ujyana n’abandi, twe rero turabishaka byose, turashaka kwihuta kandi tukagera kure". Akavuga ko kugirango bigerweho ariko abanyarwanda bagendana, bakagira ubufatanye kandi buri wese akihuta kugirango bagere kure bose.

Ubwo yiyamamarizaga i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017, Paul Kagame nabwo yagarutse kuri iri jambo, asaba abanyarwanda gufataya, asobanura ko impamvu y’ubufatanye ari uko iby’igihugu cyagezeho atari FPR gusa yabikoze ahubwo byavuye mu bufatanye.

Ibi yabivuze amaze gushimira andi mashyaka agera ku munani yifatanyije na FPR Inkotanyi mu kumushyigikira muri aya matora, avuga ko bahisemo neza ariko basanzwe bafatanye aribyo byatumye u Rwanda rugera ku iterambere rugezeho.

Inyamirambo naho abantu bari bitabiriye ari benshi

Kuba avuga ko ubufatanye n’andi mashyaka aribwo bwatumye igihugu gitera imbere, niyo mpamvu n’ingeri zose yaba urubyiruko cyangwa abakuze, abasaba kugira ubufatanye, kuko ngo ariyo nzira ishoboka yo kugera kuri byinshi kandi vuba.

Umukandida Paul Kagame azakomeza igikorwa cyo kwiyamamaza ku wa Gatandatu tariki 23 Nkakanga mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.