Published Sunday , on 23 July 2017, 17:29:24 by Christophe Hitayezu

Nyuma ya Kirehe na Ngoma, kuri uyu wa 23 Nkakanga, Paul Kagame akomereje igikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Rwamagana

17:16 -Igikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Rwamagana Kirasojwe. Aka karere kakaba ari nako asorejemo iki gikorwa mu ntara y’Iburasirazuba.

Paul Kagame asoje ijambo rye yifuriza abanyarwamagana gukomeza kugira ubuzima bwiza kandi mu mutekano.

Paul Kagame: Ubufatanye rero bwa FPR n’andi mashyaka ya Politiki ni ubwa kera kandi buzakomeza mu buryo bushoboka bwose kugirango dukomeze duteze u Rwanda imbere.

Paul Kagame: Rwamagana, nagirango itariki 4 buriya nimuyitabira uko bikwiye ni uburyo bwo gukomeza urugendo mu majyambere y’igihugu cyacu. Ni uburyo bwo gukomeza gushimangira demokarasi, ni uburyo bwo gukomeza gushimangira ubumwe, ni uburyo bwo gukomeza gushimangira umutekano.

Paul Kagame: Ubwenge butangira umuntu akivuka, ibyubakwa mu mashuri ni ubumenyi, ndashaka rero kugaruka ku bana bacu bafite za bwaki, aha mwarayirwanyije ariko hari ahandi ikiri mu gihugu, sinshaka kuyibona, biri mu byo tuzaheraho muri iriya myaka 7.

Paul Kagame: Banyarwamagana, ibikorwa bimaze kugerwaho ni ukubifata neza, ni ukubirinda tukabyongera tugatera imbere twese kandi byihuse.

Paul Kagame: Itariki 4 Kanama ni ibiduha andi mahirwe yo kongera gutera intambwe mu majyambere yacu, twongere ubumwe, twongere umutekano, twongere amajyambere. Ibyo rero birasaba imbaraga za buri wese, iz’urubyiruko, iz’abagore n’abagabo ndetse n’iz’abasaza bakuze nabo bagira umusanzu wabo bakajya mu zabukuru neza u Rwanda rushobora kubagezaho.

Paul Kagame: Aho turi n’aho dushaka kujya niho habereye abanyarwanda, banyarwamagana rero mufite uruhare runini mu kuzana izo mpinduka.
17:00 Paul Kagame atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa. atangiye avuga ku bamubanjirije kuvuga bavuze ko atuye i Kayonza ari umuturanyi, agize ati "Reka nkeranure impaka ku buryo bworoshye, jyewe ntuye ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza, ubwo ni ukuvuga ngo mpatuye hombi".

16:54 - Uwamaliya Odette ushinzwe igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi muri aka gace niwe ukurikiyeho, arimo kuvuga muri make ibigwi bya Paul Kagame by’umwihariko muri aka Karere.

16:39 -Alvera Mukabaramba, umuyobozi w’Ishyaka PPC ahawe umwanya nawe ngo ageze ijambo ku bashyigikiye umukandida Paul Kagame. Avuze ko ishyaka rye ryatangiye muri 2003, nyuma y’ukwezi kumwe rimutangaho kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri icyo gihe, ahereye aha ashimira Paul Kagame ko yahaye ijambo umugore, mbere nta mugore washoboraga kuyobora ishyaka yewe ko aniyamamaze. Ashimiye kandi ko Paul Kagame ahera ku banyantege nke kugirango abanyarwanda bose bazamurane batere imbere

16:32 - Ntawumenyiminsi Straton, umuturage wo muri aka karere arimo aratanga ubuhamya bw’aho yavuye n’aho ageze, byose abikesha imiyoborere ya Paul Kagame

16:20 - Umuyobozi w’Ishyaka PDC, Mukabaranga Agnes ahawe umwanya avuga ibigwi bya Paul Kagame mu magambo yuzuye amarangamutima, amushimira ko FPR itigeze yiharire yemeye gufatanya n’andi mashyaka n’ubwo ari umuryango ukomeye. Abwiye abanyarwamagana ko mu biyamamaza bose ntawundi ukwiye icyizere uretse Paul Kagame we ushaka kuganira u Rwanda aheza kandi akaba ari umuyobozi uhamye

16:12 -Paul Kagame ageze mu karere ka Rwamagana aho yakiriwe n’abamushyigikiye benshi bari bamutegereje.