Published Sunday , on 23 July 2017, 13:40:07 by Christophe Hitayezu

Kuri iki cyumweru tariki 23 Nyakanga, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Kirehe, Ngoma na Rwamagana. Nyuma ya Kirehe ubu Paul Kagame ategerejwe n’imbaga y’abaturage b’akarere ka Ngoma.

Iki gikorwa kikaba kigeze ku musozo, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame agikomereje mu Karere ka Rwamagana.

14:05 - Banyangoma rero nagirango twibukiranye, inama ni ya yindi, tariki 4 muzazinduke mutunganye umurimo uzaba ukorwa icyo gihe ubundi ibyo kubara amajwi tubiharire abazaba babikora. Mwakoze cyane, mugire umunsi mwiza, mugire ubuzima bwiza. Mwakoze cyane.

Vincent Biruta, Umuyobozi wa PSD ahamije ko afite amateka muri aka karere, yabaye muri Sake kandi yakoze mu bitaro byo muri aka karere imyaka 3.

14:04 -Paul Kagame ahamagaye Vincent Biruta ngo agire icyo avuga kuko ngo hari amateka afite muri aka karere ka Ngoma.

Paul Kagame: Banyangoma rero, ubumwe mvuga ni ubw’abanyarwanda bose, ubu tugana mu gikorwa cy’amatora, FPR Inkotanya ifatanya n’andi mashyaka agera ku 8, abayobozi bayo barahari hano turi kumwe.

Paul Kagame: Byanyangoma rero inama ni iyo, ku itariki 4, FPR Inkotanyi yabahaye umukandida ubwo muzatora uko mumubona, dutorer neza dukomeze ubumwe, dukomeze umutekano, dukomeze amajyambere, dukomeze duteze imbere umukobwa n’umutegarugori byiyongere ku mbaraga zindi zisanzwe z’igihugu cyacu, imbaraga zisanzwe zirimo n’abagabo. Abagabo n’abagore bakorere hamwe, bakomeze batere imbere, igihugu tuzakigeza aho twifuza hose.

Paul Kagame: Aba bayobozi dukorana, nimurangiza kuduha ikizere cyanyu tariki 4 Kanama, uzaba yakomeje ndumva nzatangiriraho mbibabaza kugirango iyo sura ihinduke, kuko izagomba guhinduka byanze bikunze. Ihinduke ibe nziza no mu bikorwa remezo, inyubako, amazi n’amashanyarazi byoyongere bigere kuri buri wese, amashuri, ibitaro, ibyari bigezweho twongere n’ibindi kuko abanyango muri abakozi.

Paul Kagame: Banyangoma mwarahinze murorora muragwiza, turabibashimira, hari n’ibindi nifuza ko tuzafatanya tukabiteza imbere, ibikorwa remezo, uyu mujyi wa Ngoma ndashaka ko uhindura isura bidatinze. Hari isura umujyi wa Ngoma ugifite isa n’iyakera bidakwiye. Ariko kuba bimeze gutya nanjye ndi mubibaramo ko dufite ibyo twari kuba twarakoze tutakoze, turaza kubikora rero vuba.

Paul Kagame: Ba nyangoma rero, uyu muhanda muturiye uva i Kayonza ukanyura aha ukajya ku rusumo, ndetse n’uzanyura hano ukagera mu Bugesera na Nyanza, iyo ni imihanda iriho ikorwa mu gihe gito izaba yarangiye dufite imihanda myiza.

Paul Kagame: Ba nyangoma rero, abantu iyo bafite politiki nziza, n’ibyo bifuza byose babigeraho.

Paul Kagame: Nyakarundi yatubwiye amateka ye, aho yavuye n’aho ageze, ariko nagirango mbabwire ko uru ari urugero aduhaye, ariko ni ibya benshi. Yavuze ko yari umutundi hanyuma inka ze zikamushiraho, ariko igihugu cyaramuremeye cyizongera kimuremere. Yagiye mu buhinzi ajya mu makoperative ndetse biramuhira nk’uko yabivuze, ariko buriya birakwiye ko yanabikora byombi, akaba umuhinzi akaba n’umworozi, tuzamufasha rero abikore byombi cyane cyane duhereye ku byo amaze kugeraho.

Paul Kagame: Bantu ba Ngoma, mwakoze kuza muri benshi ngo tujye inama

Paul Kagame: Reka mpere ku kintu kimwe, ubundi muri aya mezi nta mvura igwa, ahantu inkotanyi zahuriye rero hakwiye kuba amahirwe. Ibi se nabyo harya tuzagomba kubisobanura!.

13:47 - Paul Kagame atangiye kugeza ijambo ku baje kumwereka ko bamushyigikiye.

13:40 - Christine Murebwayire ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri aka gace niwe ufashe umwanya. Arimo kuvuga muri make ibigwi bya Paul Kagame n’ibyo Aka karere kagezeho kubera we.

Abantu bitabiriye ari benshi

13:38 - Nyakarundi asoje asaba kuzatora Paul Kagame 100%, ni nyuma yo gusobanura uko yabujijwe amahirwe yo kwiga n’ubuyobozi bubi kandi yatsitse, ariko aho Leta y’Ubumwe iziye ikamusubiza amahirwe akiga, akigisha n’abandi ndetse akagira n’ibikorwa by’ubuhinzi byamuteje imbere ubu akaba asigaye anibarira umushahara buri kwezi.

13:32 - Hakurikiyeho ubuhamya bwa Nyakarundi Teleshpore, umuturage w’Akarere ka Ngoma mu murenge wa Rukira. Arimo kuvuga byinshi yagezeho abikesha ubuyobozi bwa Paul Kagame.

13:27 - Nyuma yo gusuhuza abaturage harimo kuririmbwa indirimbo ya FPR Inkotanyi.

13:21 - Paul Kagame ageze i Ngoma yarategerejwe n’ibihumbi by’abaturage bamushyigikiye.

12:32 - Abaturage bategereje umukandida babyina banaririmba indirimbo ziganjemo izivuga imyato umukandida Paul Kagame.