Yanditswe Thursday , Tariki, 29 June 2017. saa 12:02:30 na Christophe Hitayezu

Kurisuka ni icyatsi kirumbya imyaka mu murima cyagezemo cyane cyane ibinyampeke, ni icyatsi kimaze imyaka isaga mirongo itatu mu Rwanda, kugeza ubu nta muti ukirwanya cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose abahinzi bazi bwakirandura kigacika burundu, yemwe abenshi mu bahinzi twaganiriye ntibatinye kuvuga ko gucika kwacyo byaba ari nk’inzozi.

Mugisha Daniel, ni umwe muri bo uvuga ko icyi cyatsi cyamuzengereje mu murima we aho atuye mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo, yabwiye NONAHA.com ati "Kurisuka ni icyatsi kibi cyane, iyo kigeze mu murima gituma ibinyampeke bitarenga umutaru, bikuma bitarera. Baratubwira ngo cyeretse ushyizemo ifumbire y’imborera ariko baba babeshya ntabwo kiyikuramo. Kigira utubuto iyo kimaze gukura, aho tuguye tubyara ibindi byinshi ugasanga gikwiriye mu murima wose".

Icyatsi cya Kurisuka cyamaze kurabya (Ifoto: Hinga worora No 18)
Innocent Harindintwari wo mu karere ka Bugesera umurenge wa Rweru, avuga ko kurisuka iyo imeze mu myaka, cyane cyane amasaka n’ibigori, ihita igwingira, twamubajije icyo abashinzwe ubuhinzi aho atuye bamubwira mu rwego rwo kukirwanya, maze atazuyaje ati "ntacyo ni n’ubwa mbere numvise umuntu uvuga ibya Kurisuka".

Ku bijyanye n’uruhare rw’imborera mu kuyirwanya, uyu muhinzi yagize ati "Kurisuka igira imbaraga nyinshi mu butaka bumaze gukayuka, iyo washyizemo ifumbire y’imborera mbere, ntibiyibuza kuzamo ariko nibura ugasarura n’ubwo nabwo umusaruro ugabanuka cyane".

Tumubajije ko nta bujyanama bwa Minisiteri mu kurandura burundu icyi cyatsi, mu magambo yuzuyemo gutangara, uyu muhinzi yagize ati "Kukirandura se byakunda Minisiteri yabishobora!, haboneka imiti yatuma imirima igaragaramo kurisuka yavamo burundu!, ibonetse byaba ari nk’ibitangaza".

Inyandiko "Hinga Worora" nimero 18 Werurwe 2012 ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, nayo igaragaza Kurisuka nk’icyaatsi cyari gihangayikishije muri icyo gihe, iti "Kurisuka, Rwona, Mugabo udatsimburwa, Bariyentaraza, aya ni amazina yahawe icyatsi kibangamira bidasanzwe umusaruro w’ibinyampeke cyane cyane Amasaka n’ibigori. Ikigori iki cyatsi gifasheho (mu mizi) nticyongera gukura ukundi, ahubwo kiragwingira, ubwo umusaruro wari witezwe ukaba wagabanuka kugera kuri 45%, bishobora no kuzamuka kugera ku 100%". Igaragaza kandi ko atari icyonnyi gishya mu Rwanda kuko no mu 1988 hashyizweho ingamba zihariye zo kukirwanya mu duce tumwe tw’igihugu.

Umurima Kurisuka yagezemo ibinyampeke birarumba (Ifoto: Kigali Today)

Iyi nyandiko ishimangira ko iki cyatsi kidashobora kubaho kidafashe ku mizi y’ikinyampeke, igaragaza ko imbuto zacyo zifite ubushobozi bwo kuba mu butaka imyaka 15 kugeza kuri 20 kandi izi mbuto zikaba zishobora gukwirakwizwa n’umuyaga ushobora kuzigurukana, umuhinzi zamuhungukiyeho akazijyana mu mirima itandukanye, n’amatungo nayo ashobora kuzikwirakwiza.

Muri iyo nyandiko, Innocent Musabyimana wari umuyobozi wungirije ushinzwe iyamamazabuhinzi mu kigo RAB icyo gihe, yavuze ko guhuriza ingufu hamwe mu rwego rwo kurwanya iki cyatsi ari bwo buryo rukumbi bushobora gufasha mu kukirandura burundu mu mirima, ubu imyaka isaze 5 gucibwa bivugwa, nta bushakashatsi bwihariye burakorwa ngo kirwanywe mu buryo bwa kizungu [gishakirwe Pesticide] niba ubwatekerezwaga butaragera ku ntego.

Ubushakashatsi bukora iki ku byonnyi nk’ibi binamaze igihe byibanira n’abahinzi?

Uko iminsi yicuma niko isi itera imbere, ni nako uburyo gakondo mu nzego zitandukanye burushaho gufatwa nk’ubutagezweho bityo ikoranabuhanga rikazana uburyo bushya byinshi bikorwamo.

Ubushakashatsi mu buhinzi ni kimwe mu byo Leta y’u Rwanda ishoramo akayabo buri mwaka, nyamara n’ubwo agira ibyo akora, ukurikije ibyonnyi birimo n’icyo twibanzeho muri iyi nkuru, wavuga ko hari ibidatekerezwaho.

Gusa ibi bishobora kuba bituruka ku kuba ingengo y’imari igenewe ubuhinzi, iby’ubushakashatsi ku miti mishya bidateganywa kuko Dr. Karangwa Patrick ushinzwe ubushakashatsi muri RAB avuga ko ibyorezo mu buhinzi akenshi biza byarabanje ahandi yemwe n’imiti yarakozwe.

Dr. Karangwa yasobanuriye neza NONAHA.com ko RAB idakora imiti (Pesticide) cyangwa ngo igire ikigo bikorana kiyikora yasaba gushaka icyahashya icyonnyi cyangwa indwara runaka igihe kitaraboneka, yagize ati "Ntabwo muri RAB dukora imiti. Ahubwo dukora igerageza ry’imiti izanwa na companies (ibigo), kugirango harebwe niba koko ikora kandi itangiza ibihingwa cyangwa amatungo. Kuko companies zitegekwa n’inzego zibishinzwe gukorana na RAB mbere y’uko bemererwa kugurisha imiti y’iby’ubuhinzi n’ubworozi".

Gusa uyu muyobozi avuga ko hari uburyo bugiye gukwirakwizwa bwo kuyirwanya, Dr. Karangwa agira ati "Kurisuka hari ’agronomic practice’ (uburyo bwa agoronome) yo kuyirwanya bita "Push-pull" dushaka gukwirakwiza, ubwo buryo burwanyiriza rimwe kurisuka na nkongwa".

Umuryango mpuzamahanga witwa ICIPE (International Centre of Insect Physiology and Ecology), uvuga ko ubu buryo bwa Push-pull bwo gukoresha ibindi bimera byirukana Kurisuka mu murima, bwemejwe mu mwaka wa 1987. Ubu RAB iravuga ko aribwo itezeho ibyiringiro byo guhashya uyu mwanzi w’ibinyampeke.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine avuga ko akenshi binaterwa n’ukutamenya kwa bamwe mu bahinzi, ngo bakurikize ihame ryo guhinduranya imyaka, yagize ati "Abahinzi bakwiye kumenya guhinduranya imyaka, niba ukuye ibinyampeke mu murima ntubisubizemo mu gihembwe cy’ihinga gitaha ugatera ubundi bwoko bw’igihingwa".

Muri iyo nyandiko ya MINAGRI twakunze kuvuga, ingamba zari zihari muri uwo mwaka wa 2012 ngo Kurisuka icike burundu zari Uguhinduranya ibihingwa, gukoresha ifumbire y’imborera ndetse no gukoresha ibindi bihingwa nk’ibinyamisogwe byica iki cyatsi, kuri byo hakiyongeraho gukangurira abahinzi kukirandura aho bakibonye kitaramara kurabya ngo kibe cyakwirakwira.

MINAGRI igaragaza ko ingengo y’imari ijjya mu bushakashatsi yiyongereye cyane kuva mu mwaka wa 2015/2016, aho uyu mwaka wa 2017/2018 buzashyirwamo angana na Miliyari 3.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri Miliyari 3.7 zagenewe ubushakashatsi mu buhinzi uyu mwaka, miliyoni 1.087 izajya mu bushakashatsi ku mbuto nziza, miliyoni 1.7 izajya mu kwimura ibikorwaremezo by’ubushakashatsi, miliyoni 481 zizajya mu buhinzi bw’imbuto n’imboga bw’icyitegererezo, miliyoni 100 zijye mu bushakashatsi mu ifumbire, miliyoni 165 zizajya mu bushakashatsi mu bworozi, miliyoni 120 zizajya mu bushakashatsi mu bworozi bw’amafi, miliyoni 150 zizajya mu kubika neza uturemangingo tw’ibihingwa, (Gene Bank) na miliyoni 50 zizajya mu mushinga mugari wo kwita ku butaka.