Published Wednesday , on 15 November 2017, 13:07:47 by Mukanyandwi Marie Louise

Indwara ya Diyabeti, ni imwe mu zihangayikishije abatuye isi, kuko buri mwaka itwara ubuzima bwa benshi. Ni yo mpamvu buri mwaka tariki 14 Ugushyingo, u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Diyabeti.

Mu Rwanda kuva tariki 14 Ugushyingo kugeza tariki 26 Ugushyingo 2017, hateganyijwe ubukangurambaga ku kurwanya indwara ya Diyabete, bufite insanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw’umuryango mu kwirinda indwara ya Diyabete. Ubu bukangurambaga buzibanda ku gukangurira abantu kwipimisha indwara ya Diyabete, maze inasuzumwe mu bigo nderabuzima byose mu gihugu.

Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Ugushyingo, iki gikorwa cyatangirijwe mu ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Gakenke, mu kigo nderabuzima cya Cyabingo, kikaba cyari kiyobowe n’intumwa ya Minisitiri w’ubuzima, Dr MAZARATI Jean Baptiste, aho yavuze ko ari umunsi buri mwaka ugira icyo wibandaho, uyu mwaka ukibanda ku gushishikariza abanyarwanda ko n’indwara zitandura ari mbi nk’izandura.

Yavuze ko abantu bumva ko utarwaye Sida cyangwa igituntu aba ari muzima, anasobanurira abantu ko batagomba kumva ko Diyabete ari indwara y’abakire gusa, ahubwo yafata buri wese itarobanuye umukire cyangwa umukene igihe yaba afite imirire mibi, atiyitaho, anywa itabi, ndetse utanakora sipiro, aho avuga ko ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diyabeti ibarura mu Rwanda abasaga ibihumbi ijana na mirongo inani bayirwaye.

Dr. Jean Baptiste yasoje asaba kongera ubukangurambaga, anavuga ko minisiteri nayo izongera imbaraga zo kurwanya indwara zitandura, abasaba ko abantu bakwirinda inzoga, itabi bakanageregeza gukora siporo.