Yanditswe Tuesday , Tariki, 7 March 2017. saa 22:09:24 na Jean Claude Muvunyi

Kuri uyu wa kabiri, Minisiteri ifite mu nshingano kwita ku mpunzi ndetse no gukumira ibiza (MIDIMAR) ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yashyize ku mugaragaro ibyavuye mu bushakashatsi yakoreye mu nkambi zose zo mu Rwanda. Muri ubu bushakashatsi bwibanze ku buzima bw’impunzi ziri mu Rwanda, babonye ko nta mugore cyangwa umukobwa wigeze upfa ari kubyara kuva muri Mutarama kugera mu Ukuboza muri 2016.

Minisitiri muri MIDIMAR, Mukantabana Séraphine yavuze ko iyi ari intambwe yo kwishimira.

Yagize ati "Kumva ko buri wese afite icyizere cyo kubyara neza adatakaje ubuzima ni ibintu bishimishije."

Umuyobozi wa UNHCR, Saber Azam na Minisitiri Mukantabana (abo bari hagati) bari bitabiriye uyu muhango(/p>

Ariko yanihanangirije impunzi zigifite imyumvire yo kubyara abana benshi ngo zikunde zihabwe imfashanyo itubutse, yagize ati "Bagomba kumva ko kubyara atari ibintu byo gukinisha. Bagomba kwishakamo ubushobizi aho gushingira ku bihumbi birindwi bahabwa . Aya mafaranga yaboneka mu bundi buryo aho bagomba kugira icyo bakora kibinjiriza".

Mu Rwanda kuri ubu hari inkambi esheshatu arizo: Gihembe, Kigeme, Kiziba, Mahama, Mugombwa na Nyabiheke.

N’ubwo ariko bishimira ibi, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hakirimo icyuho mu buringanire.

Minisitiri Mukantabana yanenze impunzi zibyara benshi zigamije indonke

MS. Ayoo Osen Odicoh, inzobere mu bijyanye n’uburinganire wasobanuriye abari bitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi, yavuze ko basanze umubare w’ababona akazi ari abagabo .

Ariko nanone ngo basanze abagore ari bo bafitiwe icyizere kinshi mu gucunga umutungo w’urugo ndetse ko ari nabo bakunze gufata inkunga impunzi zigenerwa .

Jean Claude Muvunyi