Published Tuesday , on 25 July 2017, 06:56:00 by Christophe Hitayezu

Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 40, nibwo abashinzwe amakuru muri iki gikorwa cyo kwamamaza cyari giteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze bavuze ko cyimuriwe ku munsi w’ejo tariki 26 Nyakanga kubera impamvu zitunguranye.

Umuvugizi wa FPR Inkotanyi muri ibi bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame, Bwana Gasamagera Wellars avuze ko izi mpinduka zitewe n’izindi gahunda zihutirwa byahuriranye.

Abanyamakuru bari biteguye kwerekezayo bahise bajya mu zindi gahunda

Amakuru aturuka muri utu turere umukandida Paul Kagame yari kujyamo avuga ko abamushyigikiye bari babukereye ari benshi biteguye kumwereka ko bamushyigikiye.

Gusa mu kiganiro kigufi tugiranye n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, atubwiye ko ahateguwe nta baturage bari bahageze ubu bakaba bari kubimenyeshwa, agize ati "Nta baturage bari bahageze ubu niho ndi, turi kubamenyesha ko ari ejo maze imyiteguro igakomeza".

Paul Kagame amaze kwiyamamariza mu turere twose tw’Intara z’Amajyepfo n’Iburasirazuba akaba asigaje Amajyaruguru n’Iburengerazuba ndetse n’akarere kamwe k’umujyi wa Kigali ka Gasabo, hose akazasoza tariki 2 Kanama 2017.