Yanditswe Friday , Tariki, 14 July 2017. saa 23:14:09 na Christophe Hitayezu

Ubusanzwe bimenyerewe ko mu gihe cyo kwiyamamaza umukandida ageza imbere y’abo ashakaho amajwi imigabo n’imigambi ye, si ko bimeze ku mukandida w’umuryango RPF Inkotanyi kuko we umwanya wo kwiyamamaza wabaye uwo kwishimira ibyagezweho.

Ibi byagaragaye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga mu turere twa Ruhango na Nyanza ari naho yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza.

Umwihariko ukomeye uri muri uku kwiyamamaza k’umukandida Paul Kagame, ni uko ibikorwa byahawe umwanya ngo bibe aribyo byivugira aho gufata umwanya we avuga ibyo azabagezaho.

Ishusho rusange y’uku kwiyamamaza nk’uko byahuriweho muri utu turere twombi, abaturage batanze ubuhamya, bavuguga aho bavuye n’aho bari, bigaragaza urugendo rutoroshye rw’iterambere rwagiye rugirwamo uruhare n’ibikorwa remezo ndetse n’andi mahirwe yagiye atangwa na Leta iyobowe na Paul Kagame birimo amashanyarazi, Girinka munyarwanda, imihanda, ubudehe n’ibindi. Nyuma y’ubuhamya hagahabwa umwanya ushinzwa kwamamaza muri RPF Inkotanyi, Uwacu Julienne akakira umukandida akageza ijambo ku bitabiriye igikorwa nyuma bagafatanya guceka umudiho.

Ndamyuwera Jean Sothere, watanze ubuhamya mu Karere ka Ruhango yagaragaje itandukaniro rikomeye hagati y’imiyoborere ya Paul Kagame n’abayoboye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari umucuruzi kandi na mbere ya Jenoside yacuruza, gusa ho gutera imbere byari bigoye dore ko nta n’umutekano bari bafite, ariko akaba amaze kugera ku bikorwa binshi dore ko ubu afite n’ibikombe bitatu byo gusora neza.

Ibihumbi by’abanyarwanda bakiriye Paul Kagame muri utu turere twombi, bamugaragarije urukundo n’urugwiro aho intero yari “Paul Kagame” inyikirizo ari “Ni wowe dushaka”

Bati niwe dushaka

Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko hari byinshi byagezweho, ndetse ko hari na byinsi biri imbere, bityo umwanya wose udakwiye gupfa ubusa ahubwo ukwiye gukoreshwa abanyarwanda biyubaka, yagize ati “Tumaze gutsinda ingamba nyinshi, ariko iyo dutsinze ingamba ntabwo twigamba. Umwanya wacu munini tugomba kuwushyira mu kubaka igihugu cyacu”.

Nyakubahwa Paul Kagame kandi yanashimangiye ko ibizava mu matora bizwi, ko ababivuga batyo batabeshya kuko byamenyekanye ubwo yemeraga ibyo miliyoni zisaga 4 zitora zamusabye, kuko yiyamamaje kubera ubusabe n’ubushake bw’abanyarwanda ari nabo ubwabo batora.




Nyakubahwa Kagame yari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017, ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida Paul Kagame bizakomereza mu turere twa Nyaruguru na Gisagara.

Kuri uyu wa Gatanu kandi haniyamamaje umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’amajyambere, Dr. Frank Habineza wiyamamarije mu karere ka Rusizi ndetse na Mpayimana Philippe, wiyamamarije mu Karere ka Bugezera ari nawe mukandida rukumbi wigenga muri aya matora ateganyijwe tariki 3 Kanama ku banyarwanda bari mu mahanga na 4 Kanama 2017 ku bari mu Rwanda.