Published Friday , on 26 May 2017, 11:19:36 by Christophe Hitayezu

Mu rwego rwo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, RAB, igiye gushyira ingufu mu gihingwa cy’ibijumba hirya no hino mu gihugu.

Ibijumba ni igihingwa ngandurarugo kandi gishobora kuzanira umuhinzi mworozi amafaranga iyo cyitaweho. Ibijumba bishobora kwera mu turere twinshi kandi tunyuranye tw’u Rwanda kabone no mu butaka budafite ifumbire, kandi bishobora no kurwanya isuri mu gutwikira ubutaka neza. Ibijumba byʼumuhondo na “orange” ni ukuvuga bifite vitamini A, ituma umuntu agira imikurire myiza, bikamurinda indwara zʼamaso nʼizindi nyinshi. Imigozi yʼibijumba ishobora no kugaburirwa amatungo.

Leta izafasha mu gukwirakwiza imbuto y’ibijumba by’amoko afite umusaruro utubutse, yera vuba, akungahaye kuri vitamini, kandi ashobora kubyazwamo amoko yʼibiribwa atandukanye, yihanganira indwara kandi yera no mu turere tunyuranye.

Amwe mu moko y’ibijumba

- Cacearpedo na 97-062: atanga umusaruro uri hagati ya toni 20 na 25 kuri hegitari, yera ibijumba bisa na “ orange” imbere (bikungahaye kuri vitamini A ), yihanganira izuba kubera ko uburumbuke bwʼimigozi butuma itwikira ubutaka, yerera hagati yʼamezi ane nʼatanu ( 4 -5 ).

- 2000-024: butanga umusaruro uri hagati ya toni 18 na 20 kuri hegitari, bwera ibijumba bisa nʼumuhondo na byo bikungahaye kuri vitamini A, bwihanganira izuba kubera ko uburumbuke bwʼimigozi butuma itwikira ubutaka, bwera hagati yʼamezi ane nʼatanu (4-5).

Ibijumba byeze

Gutegura umurima w’ibijumba

Guhinga umurima neza kugeza kuri santimetero 30 zʼubujyakuzimu kandi ukuramo ibyatsi bibi. Umurima utegurwa neza kandi ku gihe, hakorwa amayogi cyangwa amabimba ya santimetero 30 kubera ko atuma ibijumba bishora neza. Umuhinzi yirinda ubutaka bwʼurubuye kubera ko butuma ibijumba bidakura neza.

Uko imbuto zʼibijumba ziterwa

Umuhinzi agomba gutera imbuto yʼibijumba ku gihe kandi ubutaka bugihehereye. Ni byiza gutera ingeri zo ku mutwe zifite santimetero hagati ya 30 na 40 ku buryo 2/3 bya buri ngeri bijya mu butaka, naho 1/3 kigasigara hejuru.

Hagati yʼamayogi abiri haba harimo cm 80, naho hagati yʼimigozi ibiri ku mayogi haba harimo cm 30. Iyo imigozi itwikira ubutaka vuba, kubagara rimwe biba bihagije iyo ari ahantu heza.

Umurima uhinzemo ibijumba

Kurwanya Indwara ya Virusi y’imigozi y’Ibijumba

  • Guhitamo imbuto yʼimigozi mizima yo gutera mbere yʼuko isaza.
  • Irinde gushyira umurima wʼimigozi hafi yʼindi mirima yʼimigozi irwaye.
  • Gusimburanya igihingwa cyʼibijumba nʼibindi bihingwa mu murima kugira ngo ugabanye ikwirakwizwa rya virusi.
  • Iyo hari imigozi yafashwe na virusi mu murima, ihutire kuyirandura no kuyitaba kure yʼumurima wʼibijumba.