Published Friday , on 29 December 2017, 21:50:00 by Christophe Hitayezu

Umusaruro w’ibirayi ntiworoshye kuwubika igihe kirekire, ku mwero wabyo bikunze kuba byinshi bityo abahinzi bagahombywa n’ibiciro bagurirwaho n’ababirangura, bityo ubwinshi bwabyo bugatuma abahinzi atari bo bagena igiciro cyabyo, ijambo rya nyuma rikaba iry’umucuruzi, uretse n’ibi kandi, Leta y’u Rwanda iherutse gushyiraho amabwiriza agenda ubucuruzi bwabyo n’ubwo bikiri agatereranzamba kuyakurikiza kuri bamwe, nyamara Leta nayo isanga hakwiye gushyirwaho uburyo bugezweho bwo kubika uyu musaruro ukaba wamara igihe kirekire ntujyanirwe rimwe ku isoko.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine, ubwo yari mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda kuri uyu wa 29 Ukuboza 2017 ku bucuruzi bw’ibirayi.

Minisitiri Mukeshimana yasabye ko amakoperative y’abahinzi b’ibirayi ari nayo yeguriwe amakusanyirizo yabyo akwiye gushora mu kubaka ububiko bugezweho bubasha kubika ibirayi igihe kirekire (Cold room).

Yagize ati "Abahinzi bizere ubufasha bwa Leta, ariko bo ubwabo n’abacuruzi bakwiye gufata iya mbere bagashyira ingufu mu guharanira kubigeraho".

Minisitiri Mukeshimana Geraldine

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa amakoperative y’abahinzi b’irayi asaga 200 buri yose ikagira n’ikusanyirizo icunga, uretse kuba ubu buryo bwo kubika ibirayi igihe kirekire abahinzi bavuga ko buhenze, hari n’ikibazo cy’uko amakoperative adafite ubushobozi buhagije bwo kugura umusaruro w’abahinzi.

Tariki 6 ukuboza, nibwo izi minisiteri zombi twavuze hiyongereyeho iy’ubutegetsi bw’igihugu zahuriye n’abafite aho bahuriye n’ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi bw’ibirayi i Musanze mu nama idasanzwe yemerejwemo n’ibiciro bigomba kubahirizwa mu gihugu hose hagendewe ku bwoko bw’ibirayi.

Hemejwe ko ibirayi bya Kinigi umuhinzi azajya abirangurirwa ku mafaranga 185 ku kilo bigacuruzwa ku isoko amafaranga 220 ku kilo, naho ibirayi bisanzwe umuhinzi agahabwa 135 bikagera ku isoko ari 165 ubirenzeho agahanishwa itegeko rigena n’amande ari hagati y’ibihumbi 20 na miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu hari imodoka zafashwa tariki 21 Ukuboza zihetse toni zisaga 800 z’ibirayi byaguzwe mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko zicibwa amande y’ibihumbi 500 buri imwe, Minisitiri Munyeshyaka akaba avuga ko aba ari abamamyi bihererana abahinzi bakica amategeko kandi ko ibihombo bizaterwa n’itinda ryo kwishyura aya manda bizirengerwa n’abo bacuruzi.

Uturere twa Burera, Musanze Nyabihu na Rubavu nitwo tuyoboye utundi mu guhinga no kugira umusaruro mwinshi w’ibirayi mu Rwanda.