Published Friday , on 24 November 2017, 23:22:11 by Christophe Hitayezu

Inzego za Leta zifite mu nshingano gahunda zo kurengera abatishoboye zemera ko muri gahunda ya VUP igamije gukura abanyarwanda mu bukene bukabije hakirimo ibibazo nko gutinda guhembwa mu mirimo rusange ihemberwa, kutabyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’ibindi.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo mu biganiro kuri VUP byateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, bigahuza inzego zitandukanye zirimo iza Leta n’abafatanyabikorwa ba Leta mu iterambere ry’abaturage.

Gatsinzi Justin, umuyobozi mukuru wungirije muri LODA ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye avuga ko hakiri ikibazo mu itinda ry’amafaranga ahembwa abakoze imirimo rusange ihemberwa, kutishyurira igihe bikaba biri ku kigero cya 55%, yagize ati "Haracyari ikibazo cy’amafaranga atinda ku buryo hashira amakenzeni abiri cyangwa atatu batarishyurwa, ariko ubu turashaka kubinyuza mu ikoranabuhanga amafaranga akajya agera ku muturage atanyuze mu nzira nyinshi ku buryo umwaka utaha kwishyurira ku gihe bizaba biri nibura kuri 70%".

Mu bijyanye n’inkunga y’ingoboka ihabwa abari mu bukene bukabije mu miryango itarimo umuntu ubasha gukora, ho harishimirwa ko kwishyura ku gihe bigeragezwa n’ubwo nabwo bitaranoga kuko abarengeje itariki 10 z’ukwezi batarayabona haba habayeho ubukererwe, gusa ngo umwaka utaha wa 2019 bizaba biri ku 100%.

Uretse inkingi y’imirimo rusange yishyurwa ndetse n’iy’inkunga y’ingoboka mu zigize VUP, hari n’iy’inguzanyo zihabwa abaturage binyuze mu Umurenge SACCO, aha ho hakaba hari ikibazo cy’uko abaturage batitabira inguzanyo cyane.

Kangwagye Justus ushinzwe imiryango itegamiye kuri Leta mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere ndetse na Gatsinzi Justin bahuriza ku kuba abaturage bagitinya inguzanyo ariko kandi hakaba hari n’abazaka bakazikoresha ibikorwa bitabyara inyungu, gusa ngo ubukangurambaga bukaba bukomeje.

Umuyobozi mukuru wa Pax Press, Murenzi Janvier avuga ko ibiganiro nk’ibi bikorwa nyuma y’ikusanyabitekerezo riba ryarakorewe mu biganiro byitwa Urubuga rw’abaturage n’abayobozi bikorerwa mu mirenge itandukanye.

Ati “Dukora ibiganiro hanyuma tukareba ikibazo cyagarutsweho n’abaturage cyane. Uyu mwaka rero mu biganiro byacu VUP yagarukwagaho cyane hari ibibazo bitandukanye biyirimo . Iyo twahurije hamwe izi nzego rero haba hagamijwe ko zagaragarizwa ibyo bibazo abaturage bafite; noneho twe tukaba nk’ikiraro cyo kubahuza n’abashobora kubikemura.”

Ibi biganiro byari bigamije kureba umusaruro VUP imaze gutanga n’imbogamizi zikiyirimo

Gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko hakiri imbogamizi zo kuba inkingi zayo zose zitaragera mu mirenge yose y’igihugu uko ari 416 kuko inkingi y’inguzanyo ubu iri mu mirenge 270 gusa naho iy’imirimo rusange yishyurwa ikaba iri mu mirenge 244 gusa.