Yanditswe Tuesday , Tariki, 14 March 2017. saa 17:04:36 na Christophe Hitayezu

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri wa 13 Werurwe 2017 na Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’imirimo y’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba (MINEACOM), hamenyeshejwe ko ibikorwa by’ikigo cy’imikino y’amahirwe (Betting) cya LPS kizwi nka Sports4Africa, bibaye bihagaritswe by’agateganyo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa MINEACOM, Kanimba Francois, rivuga ko imikino yo gutega ya LPS ihagaritswe kubera imikorere idahwitse y’iki kigo irimo kutishyura bamwe mubaba batsindiye amafaranga.

MINEACOM ivuga ko uyu mwanzuro ufashwe kugirango habanze hanononsorwe uburyo ubucuruzi bw’iki kigo bugomba gukorwa ntawe ubangamiwe kandi kibanze kwishyura no kurangiza izindi nshingano zituruka ku bikorwa by’imikino y’amahirwe yo gutega cyagejeje ku bakiniye ahantu hatangirwa serivisi zacyo bagatsindira integano yashyizweho.