Yanditswe Tuesday , Tariki, 18 July 2017. saa 15:49:02 na Christophe Hitayezu

Igikorwa cyo kwiyamamaza kwa Paul Kagame mu karere ka Muhanga kirasojwe.

15:27: Ijambo ry’umukandida Paul Kagame arisoje ashimira abanyamuhanga kandi abizeza kuzagera kuri byinshi kurushaho muri manda itaha ari kwiyamamariza

13:14: Paul Kagame atangiye kugeza ijambo ku mbaga y’abamushyigikiye iteraniye muri stade ya Muhanga.

Paul Kagame atangiye ashima ubwitabire ashima ko no ku itariki 4 (umunsi w’amatora) yizeye ko ariko bazabigenza, abaturage baririmbira rimwe bati "Ni ubukwe, ni ubukwe".

Paul Kagame: Ingufu zingana gutya ziri hamwe, nta kizinanira, iby’amatora byo nibigera, umunsi nugera uwo ni umurimo woroshye.

Paul Kagame: Indi mirimo itoroshye ariko dusanzwe dukora tukayiteramo intambwe ni ukubaka igihugu cyacu kiva mu mateka mabi ariko kigana aheza habereye buri munyarwanda wese.

Paul Kagame: Turashaka amajyambere byanze bikunze, turayashaka ku ngufu. Buri munyarwanda wese agire umutekano, abanyarwanda dushobore kubana neza n’abaturanyi, duhahirane.

Paul Kagame: Ibyo tumaze kugeraho ni ibitwereka ko nta kidashoboka. Banyamuhanga rero, inama ni ya yindi, biratinze cyane hanyuma ngo tube dufite indi myaka 7 yo gukora tukagera ku bintu byinshi biri imbere bidutegereje, twubake andi mashuri, andi mavuriro, indi mihanda, dushobore kugeza ku banyarwanda benshi amashanyarazi. Abacuruzi bunguke, abana bacu, ababyeyi bacu, abasaza bacu bose, abagore n’abagabo bose biyumvemo amajyambere u Rwanda rushaka.

Paul Kagame: Iyo ushaka kugera kure, mujyana muri benshi, iyo ushaka kugenda wihuta ugenda wenyine, ariko imiterere y’u Rwanda tubishaka byombi, dushaka kwihuta kandi dushaka kugera kure, dushaka no kugera kuri byinshi. Banyamuhanga uko mwaje hano muri benshi, tugendere hamwe tugere kure, buri wese agire uruhare rwe yihute bitume twese twihuta.

Paul Kagame: Murakoze muhorane ibyiza byose, muhorane amahoro y’Imana

15:03: Guverineri Mureshyankwano ari kuvuga muri make aho Muhanga yavuye n’aho igeze ibikesha Paul Kagame.

Mureshyanskwano: Mu mashanyarazi twari kuri 3%, ubu tugeze kuri 26%. Yaduhaye imihanda. Iyi Stade twicayemo niwe wayitunganyije.

Mureshyankwano: Murebe Drones (indege zitagira abapiroti), bamwe bazikoresha mu kwica abantu,ariko umukandida wacu azikoresha mu gutanga amaraso.

Ikibuga cya Drones zitwara amaraso cyubatse mu karere ka Muhanga

Mureshyankwano: Ntore za Muhanga, ibyo umukandida wacu yatugejejeho sinabivuga ngo mbirangize.

Ababyeyi baba yiteguye buhagije mu bimenyetso bitandukanye bigaragaza gushyima.

14:47: Umubyeyi Césarie Kabanyana ari gutanga ubuhamya bw’ibyo ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame bwamugejejeho

14: 35: Nyuma ya Ngororero, Nyakubahwa Paul Kagame ageze mu Karere ka Muhanga aho akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Umukandida Paul Kagame azengurutse mu baturage ba muhanga abasuhuza ahagaze mu modoka.