Published Tuesday , on 18 July 2017, 10:57:21 by Christophe Hitayezu

Umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika, akomereje igikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Ngororero kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nyakanga 2017.

Igikorwa cyo kwiyamamaza cyaberaga i Ngororero cyirasojwe.

12:44: Paul Kagame asoje ijambo yagezaga ku baturage ba Ngororero. Igikorwa cyaberaga muri aka karere kigeze ku musozo.

12:24: Paul Kagame atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye igikorwa.

Paul Kagame: Ntore z’umuryango, bayobozi namwe bayoboke b’andi mashyaka turabashimira kwifatanya na RPF Inkotanyi. Uko twishyize hamwe rero, icyo twiyemeje twiteguye kugisoza cyane cyane biturutse kuri uko gushyirahao hamwe.

Paul Kagame: Abanyarwanda bafite ibitekerezo bitandukanye ariko dufite umugambi umwe tuzagera kure, tuzagera kuri byinshi kandi tuzabyihutamo.

Paul Kagame: FPR yabahaye umukandida, umukandida musanzwe muzi, musanzwe mukorana, ubwo rero, gahunda ni imwe, ni ukuzinduka bikazagera saa sita twarangije akazi.

Paul kagame: Tuzaba dutora gukomeza amajyambere, tuzaba dutora kugira imihanda, ibiduha umutekano, amashanyarazi, ubuhinzi n’ubworozi, n’ibiduha gutera imbere mu ikoranabuhanga. Tuzaba dutora kugira igihugu kitajegajega.

Paul Kagame: Bahoze batubwira aho mugeze mutera imbere, ariko ntabwo turanyurwa, turashaka kurushaho, bityo igihugu cyose kigatera imbere.

Paul Kagame: Ibyo tumaze kugeraho ni ibitanga urugero rw’ibishoboka, ni byiza birashimishije ariko hari ibindi bidutegereje imbere, byinshi, byiza, nibyo twifuza. Amashanyarazi yavuye kuri 4% akaba ageze kuri 20, ariko turashaka kugera kuri 80% cyangwa 90%. Iyo ntambwe ibanza ni itanga urugero rw’ibishoboka.

Paul Kagame: Haracyari abo imirire myiza itarageraho, ibyo ntibikwiye, twarabihagurukiye muri rusange ariko muri Ngororero ndashaka ko twabirwanya tukabitsinda burundu. Ntabwo bikwiye ko abana b’abanyarwanda batagira ikibatunga ngo babeho neza, kuko umutungo wa mbere nk’abanyarwanda ni mwebwe, ni abantu ibindi biza nyuma.

Paul Kagame: Mu myaka 7 tugiye kujyamo iri imbere, turashaka kurushaho twubakiye ku byo tumaze kugeraho.

Abaturage bahagurukiye rimwe baririmbira Paul Kagame "Tuzagutora". Nawe ati "dukomereze aho, Mwakoze cyane!".

12:17: Uwacu Julienne ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza ari kuvuga muri make aho akarere ka Ngororero kavuye n’aho kageze.

Uwacu ati "Muri Ngororrero amashanyarazi yari nk’inzozi, ariko ubu abanyangororero barakora ku gikuta urumuri rukaka."

Uwacu ari kuvuga muri make ibigwi bwa Paul Kagame.

11: 58: Mujawayesu Laurence ari gutanga ubuhamya, ati "Ndi umwe mu bitandukanyije n’abacengezi mu 2003, aho twari hanze twari tumeze nabi. Nari ntwite kandi abari bahari benshi bapfaga babyara. Nyuma nafashe umwanzuro wo kuza mu Rwanda, naraje nakirwa n’abasirikare b’u Rwanda, baranyegera baranganiriza bampa ibikenerwa byose n’aho kuryama, kandi iyo hanze twumvaga ko utashye Inkotanyi zihita zimwica.

Bampaye ibyo kurya nanga kubirya kuko numvaga ari ibinyica, ariko bampaye uwo dusangira ndarya mbona ntacyo mbaye. Nyuma banjyanye mu kigo cya Mutobo.

Nyuma barambaz ango urashaka kubyarira he, iryo jambo ryaranshimishije cyane, ndababwira nti niba byashoboka nabyarira mu muryango wanjye. Bahise bamfasha banzanira umubyeyi wanjye.

Nabyariye mu bitaro byiza bya muhororo, nyuama baje kunsezezerera banjyana kuri banki y’abasirikari, Zigama CSS bampa ibihumbi ijana.

Aya mafaranga narayajyanye nyagura inka".

Akomeje asobanura uko iyo nka yamuteje imbere kugeza aho aguze n’ikibanza cye. Akora ubuhinzi bumuteza imbere.

Avuze ko nyuma yaje gukundwa n’umusirikare wa RDF kugeza ubwo babanye, ati "Ubu ndi umugore w’umusirikare mwatoje nyakubahwa Chairman".

Avuze uburyo yagize uruhare muri gahunda ya Ndi umunyarwanda.

Avuze ibikorwa by’ubuhinzi bwa Kawa n’ubworozi bw’amafi bwateje imbere urugo rwe, akaba ari no muri koperative ubu ifite umutungu wa miliyoni 84.

11:42: Nyuma yo gusuhuza abitabiriye iki gikorwa, hari kuririmbwa indirimbo ya FPR Inkotanyi.

11:42: Nyakubahwa Paul Kagame ageze kuri Stade ya Ngororero aho yakiriwe na morali nyinshi y’abanyarwanda ibihumbi bari bamutegereje.

11: 17: Mu mwanya utarambiranye, umukandida Paul Kagame araba ageze kuri Stade ya Ngororero, aka karere niko ka mbere agiye kwiyamamarizamo mu ntara y’Iburengezaba.

11:01: Kimwe n’ahandi, abanyangororeero biteguye iki gikorwa nabo nk’ibirori byo kwishimira ibyagezweho

10:20: Abahanzi batandukanye barimo Kitoko, Knowless, Dream Boys, King James, Jay Polly bari kuririmbira abanyangororero, babishimiye cyane bari gufatanya kuririmbi indirimbo zabo. Bigaragara ko babakunda cyane.

10: 14: Mu ndirimbo zigaruka cyane ku bigwi bya Paul Kagame, abanyangororero bari kugaragaza ibyishimo n’ubwuzi bafitiye umukandida Paul Kagame.

09:45: Abaturage bamaze kwitegura kwakira umukandida Paul Kagame, bahuriye muri Stade ya Ngororero.