Yanditswe Tuesday , Tariki, 28 March 2017. saa 19:47:50 na Emmanuel Murwanashyaka

Ikipe ya Liverpool FC yatangaje ko igomba koherereza indege y’umwihariko izwi nka ’Private Jet’, abakinnnyi bayo Philippe Coutinho na Roberto Firmino bari mu ikpe y’igihugu ya Brezil kugira ngo baze kwitegura umukino wa Shampiyona bafitanye na Everton kuri uyu wa gatandatu.

Fenway Sports Group, abaherwe bafite ikipe ya Liverpool FC bategetse ko aba bakinnyi bagomba kohererezwa indege y’igitaraganya aho bari iwabo muri Brazil, kugira ngo baze gufatanya na bagenzi babo gutegura umukino wa shampiyona y’abongereza aho bazaba bakiriye ikipe ya Everton ku kibuga cyabo cya Anfield road nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Sky Sport.

Ubusanzwe umukino uhuza Liverpool FC na Everton FC uba urimo guhangana gukabije cyane ko ari ikipe zituye mu mujyi umwe wa Liverpool, umukino ubahuza witwa ‘Merseyside derby’.

Coutinho na Firmino barohererezwa iyo ndege nyuma y’umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu mwaka wa 2018, uteganyijwe mu rukerera rw’ejo kuwa 3 aho bazakira igihugu cya Paraguay i Sao Paulo.

Philippe Coutinho na Roberto Firmino batumijweho igitaraganya

Si ubwa mbere ikipe ya Liverpool yoherereje abakinnyi bayo Private Jet kuko bayoherereje n’umunya Senegal Sadio Mane nyuma yo kuva mu marushanwa y’igikombe cy’Afurika cyaberaga muri Gabon mu kwezi kwa 1.

Nyuma y’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza, ikipe ya Liverpool iri ku mwanya wa 4 n’amanota 56 aho irushwa n’ikipe ya Chelsea iri k’umwanya wa 1, amanota 13.

Everton izahura na Liverpool ikaba iri ku mwanya wa 6 n’amanota 50 bose bakaba bahatanira kuza mu myanya 4 ya mbere kugira ngo umwaka utaha bazitabire, amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’iburayi (UEFA champions league).

Muri uyu mukino, ikipe ya Liverpool ni yo ihabwa amahirwe menshi kuko iheruka gutsindirwa n’ikipe ya Everton ku kibuga cyayo mu mwaka w’1999.

Emmanuel Murwanashyaka