Published Wednesday , on 18 January 2017, 15:17:00 by Christophe Hitayezu

Nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Urugo Mbonezamikurire y’abana bato mu karere ka Rutsiro kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama, Madame Jeannette Kagame yibukije ko kwita ku mwana bidatangira avutse ahubwo bitangirira no mu biganiro abashakanye bagirana ku rubyaro bifiza.

Mu butumwa yageneye abitabiriye uyu muhango wabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu, akagali ka Karambi mu mudugudu wa Bukumba ari naho hazubakwa uru rugo, Madame Jeannette Kagame yagize ati “Kwita ku buzima bw’umwana bitangira kare, bihera mu kuganira ku mubare w’abana mwifuza kuzabyara mugendeye ku bushobozi mufite nk’umuryango, kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi utwite no guteganyiriza umwana uvutse ibyangombwa bizamufasha mu mikurire ye”.

Avuga ko kuva umwana avutse kugeza afite imyaka itandatu, aba ari mu gihe ababyeyi bakwiye kwitondera kuko ngo ari bwo ubwenge bw’umwana bukura kandi ku rwego rwihuse, agira ati “Ubushakashatsi bugaragaza ko ku myaka 3 imikurire y’ubwonko iba imaze kugerwaho ku kigero cya 80%, noneho 20% isigaye ikagerwaho umwana afite imyaka 6, ni ibyo kwitondera kuko iyo umwana atitaweho muri iyi myaka biragora kuba wabigarura, mu gihe iyo yitaweho neza aba abonye ireme fatizo ry’ubuzima bwe bwose”.

Uyu mubyeyi avuga ko gahunda mbonezamikurire y’abana bato ari serivisi zikomatanyije zihabwa abana kuva basamwa kugeza bafite imyaka 6 ndetse n’ababarera hagamijwe imikurire yabo myiza haba mu gihagararo, mu mikorere y’umubiri, mu bwenge, mu mibanire n’abandi no gukura batekanye, aho izi serivisi zitangirwa hakaba ariho hitwa mu Urugo Mbonezamikurire.

Avuga ko nk’Imuto Foundation abereye umuyobozi mukuru, bifuza ko nibura buri karere kagira urugo mbonezamikurire rw’icyitegererezo, kandi ko hari ikizere ko bizagerwaho kuko ubu bamaze kugira 10 zubatse mu turere 10, zirererwamo abana 6067 ndetse n’ababyeyi 6034 bitabira ibikorwa bya buri munsi.

Mu butumwa bukubiye mu ndirimbo abana bari aho babyinnye, bagaragazaga ko bishimiye ko bitaweho, bahamya ko isuku bazayigira umuco kandi buri wese akiga akagera ku ntego ze.

Abandi bayobozi bafashe ijambo barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyentwari Alphonse na Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango Nyirasafari Esperance, bagarutse ku gushima uruhare rwa Imbuto Foundation n’urwa Madame Jeannette Kagame by’umwihariko mu guteza imbere uburezi, ubuzima n’izindi gahunda zigamije iterambere ry’umuryango.

Christophe Hitayezu