Published Sunday , on 7 January 2018, 14:16:03 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Mu buzima bwa muntu ashobora kugena icyerekezo cy’aho ava n’aho ajya gusa bisaba kugira intego no kuyiharanira nk’uko umuhanga Jim Rohn abivuga.

Mu myaka ya za 1960, byari inzozi ko hazaboneka ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye, nk’uburezi, ubwikorezi, itumanaho n’ibindi nk’uko bimeze ubu ariko isi yakera si yo y’ubu, gusa birangira bigezweho, ubu uri mu buryohe bw’ikoranabuhanga ntiyakwiyumvisha imvune abarigezeho bagize.

Aha turabagezaho ibintu bitandukanye bishobora guhindura ubuzima bwawe ibyari inzozi bikaba impamo nk’uko tubikesha urubuga success.com

1. Gutinyuka

Mu buzima umuntu aremanye kamere yo gtinya ndetse gufata icyemezo cy’impinduka bikagorana, gusa uko utinya ni ko utakumva uburyohe bw’ubuki ku bwo gutinya urubori rw’uruyuki, abantu benshi bageze ku iterambere n’impinduka rubanda itangarira bagiye bafata ibyemezo bikarishye inzira yabo ari agaterera nzamba gusa bikarangira babigezeho.

2. Kutava ku izima

Kutava ku izima ngo ucike intege ugashikama bifasha umuntu mu guhindura ubuzima kuko uko ugenda wihangana ni ko ugenda ugana inzira yo kunesha, benshi byananiye kwihangana bakagamburuzwa n’akantu gato ni bo babaho mu buzima bwuzuye agahinda no kwicuza bagira bati ’’iyo menya’’.

3. Kugira amahitamo aguha amahirwe

Umuntu akunze kugira amahitamo amuha amahirwe y’ako kanya, ku bigaragarira amaso, nyamara ayo mahitamo akunze kuba adatanga amahirwe arambye, niyo mpamvu benshi bagwa mu mutego wo gushukwa n’ibigaragara ako kanya, binateza umukino mubi wo kujarajara mu mahitamo ntibubake ubwami buramba bavunikiye, bityo rero umuntu aba agomba kugerageza ibintu bitandukanye, nyuma y’imyaka runaka bishobora kumuha amahirwe ahoraho.

4. Kwemera amakosa

Gusaba imbabazi si ubugwari, kuko bitangiza umubano mushya n’icyerekezo kiramba, ni ngombwa gusaba imbabazi mu buzima niba ushaka guhindura imibereho kuko mu buzima abantu ni abandi, aho guhorana umutima ugucira urubanza witonganya.

5. Kwiyizera

Kwigirira icyizere ni intambwe yo gutinyuka no kwicira inzira yo kuyobokwa n’abandi kuko utiyemeye ntiwakwiyemeza abandi, iyo ushaka guhindura ubuzima bwawe, ugomba kwigirira icyizere ko ushoboye, ibi biguhesha amahirwe abitinye badashobora kubona.

6. Kuvugurura intego

Mu buzima tubamo, ibintu byinshi birasaza, bigasimbuzwa ibishya, intego zaguhaga icyerekezo mu bihe byashize na zo zishobora gusaza, bityo rero iyo ushaka impinduka uhora ugerageza kuzivugurura kugira ngo ugere ku rwego rwisumbuyeho kandi rujyanye n’igihe.

7. Kurwanira ibyangombwa

Umunyarwanga yaravuze ati ’’Wirukira ubusa ukagwira ibuye’’, mu buzima iyo ugamije iterambre rirambye, ugomba kurwanira impamvu nziza kandi iramba, bityo bikaguhesha iterambere ryuje ishema, urugero ushobora kurwanira iterambere ry’umuryango wawe, uruganda ukorera, n’ibindi byose ugamije guhindura ubuzima bukugeza aheza.

8. Kwita ku gihe

Igihe ni ikintu cy’ibanze mu buzima kuko iyo cyagiye ntikiba kikigarutse, rero mu buzima umuntu ushaka impinduka zigamije iterambere agomba kubahiriza igihe cye nk’uko umuherwe Bill Bailey yabivuze.

9. Gushaka ahantu mberabyombi

Mu mikorere, umuntu uzi guhitambo ibimwubahisha mu buryo bwombi, ahitamo aho akorera habereye impinduka n’iterambere bigamije icyerekezo wifuza.

10. Kugira imyitwarire myiza

Imyitwarire myiza irangwa n’ubupfura, ni ikintu cy’ingenzi mu buzima, cyane ko bavuga ngo "Ubwiza bw’umukobwa bwamicaza I Bwami nyamara imyitwarire ye ni yo igena igihe ahamara", rero umuntu ugamije impinduka mu buzima agomba kurangwa n’imyitwarire idahumanya ibyo ashaka kugeraho.