Yanditswe Sunday , Tariki, 6 August 2017. saa 17:45:47 na Igorora Iritararenga Dieudonne

Muri iyi minsi abantu bashaririwe n’ingo, bashyamiranye biganisha ku kwamburana ubuzima nyamara hari ahandi bameze nk’abahora barebana akana ko mu jisho, ese bo babishoboza iki.

Umuririmbyi ati ’’Bibananiza iki ko bitagombera amashuri, bidasaba amafaranga ntibinasuzuguze ubikoze, bibananiza iki?’’.

Aha turagaruka ku bikorwa wakora ugahora utimaje utekanye mu rwawe n’ubwo mu Kinyarwanda baca umugani ngo ntazibana zidakomanya amahembe, gusa gukomanya amahembe ntibikwiye gusenya.

Ibi ntibireba umugabo cyangwa umugore gusa ahubwo ni bombi.

1. Guhora umugira uwa mbere

Mu buzima nta muntu udakunda gushimwa, guhora ufatwa nk’uwambere bikaba akarusho ugahora ukora ibyiza ngo udasimburwa ku mwanya w’icyubahiro.

Niba warigeze uba uwa mbere mu ishuri, mu kintu runaka ushimwa na benshi ibi urabyumva neza wibuka igitutu wahoragaho udashaka gutembagara ku mwanya ukurikira, ibi rero ku bakundana bubakanye biba akarusho kuko biha buri umwe mu bari mu rukundo imbaraga kuko baba bumva bataruhira ubusa.

2. Kumufata nk’aho ari nkawe ubwawe

Kuva isi yaremwa ikiremwa muntu gifite umutimanama cyagaragaje urukundo rusumba byose cyigirira, Imana mu mategeko yayo iti ’’Kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”, ibi bigaragaza agaciro k’urukundo, rero mu bashakanye byari bikwiye kuba akarusho cyane ko iyo abantu biyemeje kubana akaramata baba babaye umwe. Iyo utangiye kwikunda no gushyira inyungu zawe bwite imbere bitokoza urukundo bikuza ubugugu abarebanaga akana ko mu jisho bakarebana ay’ingwe.

3. Kumva utabaho adahari

Iyo uri mu rukundo nyakuri warahisemo byimazeyo, wararenze wa mugani ko uzi icyo ashaka adatoragura icyo abonye, uba wumva umukunzi wawe, uwo mwubakanye nk’umubiri wawe yewe yanagira aho ajya ukamukumbura intimba ikaba yose, si wowe ubona agarutse agatima kakagarura ituze, mu gihe ku rundi ruhande uwagiye aba yatanya ngo agere mu rugo vuba aramire uwo yasize mu rugo akore nk’uwikorera, iyo ibi bifashwe nk’ubuzima abakundana cyangwa abashakanye ntibahurira ku gushihurana ahubwo bahurira ku gushimishanya, ibi binoroshya iterambere kuko utatera intambwe udatuje.

4. Kumva ariyo soko y’umunezero wawe

Mu buzima bwa muntu agenda atsitara mu buryo butandukanye, ayobagurika ashakisha aho yabona igicucu kimuha ituze, kenshi rimwe na rimwe bikamwanduriza amateka, gusa nta utsinda atarwanye, ikiza kirahanirwa kwihangana kugatera kunesha, iyo umusore cyangwa inkumi amaze kwidagadura mu buryo butandukanye iyo abonye urukundo nyakuri afungura umutima akarwakira byaba mahire bagahana isezerano ryo kubana akaramata, bakiyegurirana umwe akumva ni we yaremewe, ni we munezero w’undi, ibyo kumugereranya n’abandi no kujarajaza umutima bigahabwa akato burundu, bakubaka urwabo ruzira kidobya nta kwizirika ku byashize, nta buryarya, kwihagararaho mu mafuti kuko buri umwe aba adashaka icyababaza mugenzi we akesha umunezero.

5. Kumva ari inkingi ya mwamba ituma uriho

Ubutunzi, ubwiza, amashuri n’ibindi ntibyaguha umunezero uko ubishaka n’ubwo nabyo ari ngombwa, yewe benshi babifite ntibibabuza ko zirara zishya, cyangwa se biyahura kubera urukundo rwazanye umwijima mu mitima yabo, bakumva nta cyo bakibereyeho, iyo buri umwe mu bakundana cyangwa mu bashakanye afata mugenzi we nk’inkingi ubuzima bwe bwubakiyeho, icyo gihe aramwubaha, agahora abona ari mushya kuri we, akamubonera umwanya n’ubwo byagenda gute, ntajya amwandaza mu magambo y’ubushizi bw’isoni no kumwigiraho intare amuhabura kuko byarangira umwe wafataga nk’inkingi ihirimye, ugasigara wibwira ko n’i Nyagasambu rirema wahagera ugasanga kuri wowe ryaremuye bityo bigasa nk’akadomo kagiye ku buzima bwawe ntuzigere wongera kubona umunezero kuko inkingi yasenyutse ugatahwa n’ubuzima bwo kwicuza gusa no kubura agaciro kawe.