Published Wednesday , on 9 August 2017, 01:28:22 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Mu gihe isi yose ihangayikishijwe n’indwara ya Hepatitis B, aho mu Rwanda kuri ubu harimo haratangwa inkingo z’iyi ndwara y’ubukana bukabije ndetse ikomeje guhitana benshi ku isi, abantu batandukanye bakaba ntabisobanuro bihagije bayifiteho, uko ifata, yandura, no kwibaza ibimenyetso biyiranga n’icyo wakora ngo uyirinde, umunyamakuru wa NONAHA.com yaganiriye n’umwe mu baganga bafite byinshi bazi kuri iyi ndwara, Dr Hirwa Kayitare maze atubwira byinshi kuri iyi ndwara.

Dr Hirwa Kayitare ukora mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal, yatadusobanurira iyi ndwara n’uko ifata n’ibimenyetso byayo, agira ati”Hepatite B, ni indwara y’umuhondo ifata umwijima. Iyi ndwara iyo itaravurwa ikora ibibyimba mu mwijima, ibyo bibyimba biza gutera kanseri y’umwijima, nyuma hagakurikiraho urupfu. Iyi ndwara ya Hepatite iterwa na Virus yitwa Hepatitis B (HBV) yibera mu mwijima no mu maraso ndetse no mu mazi aba mu mubiri.”

Hepatite B yandura ite?

Mu kiganiro na Dr Hirwa Kayitare yatubwiye ko Hepatite B yandurira mu matembabuzi nko mibonano mpuzabitsina nta gakingirizo,( aha sinangombwa ko ukomereka nka SIDA), , Gusomana (tire langue), umubyeyi wonsa yakwanduza umwana iyi ndwara no mu gihe cyo kumubyara, guterwa amaraso yanduye, gukoresha ibikoresho bikomeretsanya byakoreshejwe n’urwaye iyo ndwara nk’urwembe n’inshinge, Gukoresha uburoso bumwe n’ufite iyi ndwara, Kwitera inshinge z’ibiyobyabwenge, kwibisharuraho tatouage n’ibindi bashobora kwanduzanya iyo babikoresha.

Icyitonderwa iyi ndwara ishobora no kwandurira mu gusangira icyo kunywa, cyangwa gufatana mu ntoki n’ufite ubwo burwayi.

Ese Hepatite B ipimishwa ijisho?

Mu gusubiza iki kibazo, Dr Hirwa yagize ati” N’ubwo hari ibimenyetso bimwe wabonesha amaso ku murwayi wamaze kwibasirwa n’iyi ndwara nko kuba uyirwaye aba arangwa n’ubunebwe, isesemi, intege nke mu mubiri, ibicurane bikabije, gutakaza apeti, gutakaza ibiro, ububabare bukabije mu nda ahagana ku mwijima, Guhindura ibara ry’umubiri n’amaso bikaba umuhondo, ndetse no kunyara inkari z’umukara, ariko ikizami cya Hepatite B kiguha igisubizo simusiga ko urwaye iyi ndwara gipimirwa mu maraso na mugaga ubifitiye ubushobozi”

Uburyo bwo kuyirinda

Ku bijyanye no kwirinda Hepatite B, Dr Hirwa yagize ati” mu buryo bwo kwirinda iyi ndwara twavuga kutarasagwa, gukoresha agakingirizo igihe cy’imibonano, kureka gukoresha ibikoresho bimwe bikomeretsanya nk’urwembe inshinge n’ibindi, kudakoresha uburoso bw’amenyo bumwe, kugira inshuti imwe wizera uzi neza ko idafite iyi ndwara nta kujarajara, kudaterwa amaraso atapimwe kwa muganga kutitera ibiyobyabwenge mu nshinge, cyangwa kutisharuzaho Tatouage zatuma bigukururira iyi ndwara.”

Iyo wayirwaye, hari amahirwe yo kuvurwa ugakira?

Aha Dr Hirwa yagize ati” uwamaze kuyirwara iyo agiye kwa muganga kare ahabwa imiti ihangana na virusi, aho igabanya ingufu nyinshi zo kwibasira umwijima. Abaganga bateye imbere, bo hari igihe bafasha umurwayi bakamuhindurira umwijima bakamuha undi, uretse ko biba bikomeye cyane, ikindi abarwayi b’iyi ndwara babujijwe kunywa inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi bigirana isano no kwangiriza umwijima.”

Ikinyamakuru lefigaro kigaragaza ko muri miliyari zisaga zirindwi(7), z’abatuye isi nibura miliyari 2, zanduye hepatite B, aho miliyoni zikabakaba 2 z’abatuye isi zihitanwa na Hepatite B, ku mwaka nk’uko icyegeranyo cy’ikigo gishinzwe ubuzima ku isi,OMS, cyabitangaje ku italiki 28/07 uyu mwaka ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahiriwe kurwanya Hepatite .

Uretse Hepatite B, yagaragaje ubukana mu kuzahaza no guhitana ikiremwa muntu, hariho ubwoko butandukanye bwa Hepatite nka Hepatite A, B, C, D na E.

Iyi ndwara ifite urukingo rutangwa mu byiciro bitatu, urukingo rwa mbere uraruterwa urwa kabiri ukaruterwa nyuma y’ukwezi, hanyuma urwa mbere n’urwa gatatu bigahana intera y’amezi atandatu. Mu Rwanda batangiye kuyikingira mu rwego rwo kubungabunga amagara y’abaturarwanda ngo batazahura n’iki cyago.
Ese hari ingaruka bigira kwitereza rimwe, ese uziteje ntizirangire uko ari eshatu byagenda gute?, uziteje zitandukanye cyane mu bihe bitandukanye, bigira izihe ngaruka?, ibi tuzabirebera hamwe mu nkuru ikurikira hamwe na Dr Hirwa Kayitare aduha ibisobanuro.