Yanditswe Tuesday , Tariki, 31 May 2016. saa 14:16:00 na Christophe Hitayezu

Mu gihe Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, yitegura icyumweru cy’ibikorwa bitatu bikomatanye byose bizibanda ku bushakashatsi mu buhinzi, Minisitiri muri iyi Minisiteri Madamu Mukeshimana Geraldine ahamya ko aribwo nkingi ya mwamba y’ubuhinzi burambye.

Ibi yabivuze kuri uyu wa mbere taliki 30 Gicurasi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru basobanurirwa ibizibandwaho mu cyumweru cyo kuva taliki 13 kugeza 20 Kamena 2016 cy’ibikorwa bitatu bikomatanye birimo Imurikabikorwa mu buhinzi, inama izahuza abashakashatsi ba Afrika mu buhinzi ndetse n’inama y’iyamamazabuhinzi.

Minisitiri Mukeshimana yagize ati “Nta buhinzi burambye budaherekejwe n’ubushakashatsi”. Yanasobanuye kandi ko ingengo y’imari igenerwa ubushakashatsi igenda irushaho kwiyongera mu rwego rwo kubuteza imbere ariko ko uhabwa amafaranga yo kubukora agomba koko kuba yagaragaje ubushake n’ubushobozi bw’ibyo yiyemeje.
Yagize ati “Byose biterwa n’uko uje ugaragaza ibyo ushaka kugeraho, niba ushaka amafaranga ngo ukore ubushakashatsi, ugomba kugaragaza neza ku buryo busobanutse impamvu uyashaka, ukayakorera koko”.

Dr. Karangwa Patrick, umukozi ukuriye ishami ry’ubushakashatsi mu kigo gishinzwe ubuhinzi, RAB, avuga ko ubushakashatsi ku buhinzi bugenda butera imbere mu Rwanda, yemwe ko hari n’aho rwanikiye amahanga, aha anatanga urugero ku bishyimbo, aho u Rwanda ruza imbere mu bihugu bitanga imbundo shya nyinshi z’ibishyimbo.

Imurikabikorwa ry’ubuhinzi rya 11 rizaba muri iki cyumweru twavuze cyose, naryo ngo rizibanda ku bushakashatsi, aho abasaga 200 biteganyijwe ko aribo bazamurika ibikorwa byabo bazibanda ku bishya byagezweho n’ubushakashatsi.
Uretse iri murikabikorwa kandi, u Rwanda ruzanakira inama mpuzamahanga ya 7 izahuza abashakashatsi ba Afrika mu buhinzi (Forum for Agriculture Research in Africa, FARA) izaba kuva taliki 13 kugeza 16 Kamena, abasaga igihumbi baturutse hirya no hino ku Isi bazayitabira bakazasura imurikabikorwa ry’ubuhinzi rizaba ribera ku Mulindi ndetse bakanasura abahinzi mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Ikindi gikorwa giteganyijwe muri icyo cyumweru ni inama y’iyamamazabuhinzi n’ubworozi iteganyijwe kuva taliki 14 kugera 17 Kamena.

Uko imyaka iza indi igataha, Leta y’u Rwanda igenda yongera ingengo y’imari ishyira mu bushakashatsi ku buhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro ubukomokaho, imibare dukesha ikigo gishinzwe ubuhinzi, RAB, igaragaza ko uyu mwaka wa 2016-2017 Leta yashyizemo Miliyari imwe n’ibihumbi 350 y’amafaranga y’u Rwanda (1,350,000,000), mu gihe mu mwaka wa 2015 -2016 yari miliyoni 621, mu mwaka wa 2014-2015 Leta ishyiramo miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda naho miliyoni 100 gusa ziba ari zo zishyirwa muri ubu bushakashatsi mu mwaka wa 2013-2014.

Uretse Leta kandi, MINAGRI igaragaza ko hari n’abandi bafatanyabikorwa batera inkunga ubushakashatsi mu buhinzi atavuye mu ngengo y’imari ya Leta, aya mafaranga akaba angana na Miliyari imwe na miliyoni 150 muri uyu mwaka wa 2016-2017 naho mu mwaka wa 2015-2016 hashyirwamo 1,051,151,765, muri 2014-2015 aba 1,831,805,780 naho mu mwaka wa 2013-2014 haboneka avuye mu bafatanyabikorwa angana na 1,675,586,888.

Iyi mibare igaragaza ko amafaranga agenerwa ubushakashatsi mu buhinzi ubu ageze kuri miliyari 2 na miliyoni 500 avuye kuri hafi miliyari imwe na miliyoni 800 gusa yabushyizwemo mu mwaka wa 2013-2014. Ibi bikagaragaza ingufu zidasanzwe zigenda zishyirwa muri ubu bushakashatsi bufasha abahinzi kubona imbuto nshya zitanga umusaruro mwinshi kandi zihangana n’indwara kurusha iziba zisanzwe zihingwa.

Christophe Hitayezu