Published Tuesday , on 14 November 2017, 15:45:10 by Jean Claude Muvunyi

Mu Nteko Nshingamategeko kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017 habereye ibiganiro byahuje MINAGRI, FAO, UNWOMEN, Abadepite n’Abasenateri. Muri ibi biganiro minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yasobanuriye imitwe yombi ibikubiye mu ngengo y’ibyo iteganyiriza ubuhinzi bw’u Rwanda (PSTA 4).

Nk’ uko Minisitiri w’ ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine yabisobanuriye aba ba Depite n’Abasenateri, yaberetse uburyo iyi nteganyabuhinzi yateguwe yagendeye ku ntego z’iterambere rirambye SDGS.

Yanongeyeho ko ubuhinzi nibukorwa nk’uko byateganyijwe, mu mwaka wa 2024, ubukene buzaba bugeze kuri 15% aho muri 2006 bwari ku kigero cya 39%, ariko byagira imbogamizi bihura na zo ubukene bukagera kuri 21.8%.

Iyi gahunda y’ ubuhinzi y’ icyiciro cya 4 (PSTA4) izatangira muri Kamena umwaka utaha wa 2018 ikazageza muri 2024 itwaye ingengo y’ imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyali ibihumbi bibiri na miliyoni 700.

Muri iyi gahunda harimo umwihariko w’uko yateguwe n’inzobere zitandukanye zirimo iz’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwo (FAO), abahinzi babikora kinyamwuga , abigisha n’abiga ubuhinzi ndetse n’ ubu hakaba hagomba kongerwamo inama aba badepite n’Abasenateri bahaye minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi. Naho gahunda zabanjirije iyi ya kane zikaba zarategurwaga n’abakozi ba MINAGRI gusa.

Mu ijambo rye, umuyobozi uhagarariye FAO mu Rwanda, Attaher Maiga, yibukije ko FAO itazahwema gushyira ingufu mu cyazamura ubuhinzi n’iterambere ry’abaturage ntawe usigaye inyuma.

Attaher Maiga mu Nteko ishinga amategeko

Abadepite batanze ibitekerezo bagarutse ku byo babona bitagomba kuzirengagizwa birimo kunoza uburyo bwo guhunika imyaka , gushaka amasoko mbere guhinga cyangwa korora , kugabanya ibiciro by’iribwa by’amatungo no gushyiraho uburyo bwo gutunganyiriza imbuto imbere mu gihugu.

Depite Mukakarangwa Sebera Henriette yagize ati “Ubu iyo urebye umubare w’ inka u Rwanda rufite usanga ntaho uhuriye n’ibiciro by’ amata. Bityo rero nk’uko abahinzi bahabwa nkunganire , muzanarebe uburyo mwashyiraho na nkunganire ku bwatsi mu rwego rwo gufasha aborozi kubona umusaruro uhagije.”

Aba bagize inteko Nshingamategeko kandi bongeye kugaruka ku cyo n’ abahinzi bari basabye MINAGRI cyo gushyiraho ibiranga umuhinzi. Bose icyo bahuriraho ni uko usanga guteganyiriza cyangwa gukorera ingengo y’imari abantu utazi umubare bigoranye.

Ibi aba Badepite babigarutseho nyuma y’ uko MINAGRI yatangazaga ko abagore bakora ubuhinzi mu Rwanda bangana na 80% kandi ugasanga mu Rwanda abakora ubuhinzi Kinyamwuga bakiri bake cyane.

N’ ubwo ariko umubare munini w’abagore ari abahinzi , UN Women yo isanga hari umubare munini w’abakibangamirwa n’ abagabo babo ku musaruro uva muri ubwo buhinzi n’ ubworozi bakora.