Published Monday , on 3 July 2017, 15:33:42 by Jean Claude Muvunyi

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibinyujije mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri wa yo Dr. Mukeshimana Gerardine, yongeye kwibutsa abafite aho bahuriye n’ ubworozi ndetse n’ ubucuruzi bw’ ibiguruka ko ibicurane byabyo byongeye kugaragara muri Afurika y’ Epfo ndetse na Zimbabwe inabasaba guhagarika ibyo batumizagayo byaba inkoko , inyama cyangwa amagi.

Iyi ndwara yongeye kugaragara nyuma y’ igihe gito kuko muri uyu mwaka wa 2017 muri Mutarama yari yagaragaye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda birimo na Uganda, igateza igihombo gikomeye aborozi b’ inkoko mu Rwanda.

Muri iryo tangazo MINAGRI yageneye abanyarwanda bose cyane cyane aborozi b’ inkoko , inzego z’ubuyobozi n’ iz’umutekano ku mipaka no kibuga cy’ indege , yabamenyesheje ko bagomba guhagarika itumizwa iryo ari ryo ryose ry’ inkoko n’ibizikomokaho nk’amagi cyangwa inyama biturutse muri Afurika y’ Epfo.

Ikindi yongeye kwibutsa aborozi b’ inkoko ni ukurinda no gukumira ubu burwayi mu nkoko zabo. MINAGRI iragira inama aba borozi zo kudahuriza inkoko n’ ibindi biguruka mu nzu imwe kandi bakagira isuku ihagije yaba iyo ku mubiri wabo , aho bororera ndetse n’ ibikoresho bakoresha mu bworozi. Ikindi ibagiraho inama ni ukwirinda urujya n’ uruza mu bworozi bwabo kugira ngo babashe gukumira ubu burwayi bw’ ibicurane by’ ibiguruka.

Uretse ibyo kandi iyi Minisiteri yongeye gusaba aborozi b’inkoko , abaganga b’amatungo ndetse n’abakora muri za pariki ko baramutse babonye impfu eshanu cyangwa zirenga z’ ibiguruka ko bakwihutira kuyimenyesha.