Published Thursday , on 18 May 2017, 21:58:55 by Christophe Hitayezu

Kuri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 abari abakozi bayo n’ibigo biyishamikiyeho basaga 700 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri w’Ubuhini n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine, yibukije ko ari iby’agaciro kuzirikana ko abibukwa bagize uruhare rukomeye mu iterambere, yagize ati “Aba bakuru bacu twibuka uyu munsi bagize uruhare runini mu guteza imbere igihugu, kubibuka ni ukubasubiza agaciro bambuwe”.

Minisitiri Mukeshimana ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Minisitiri Mukeshimana kandi yibukije ko kwamaganira kure abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakanabiba ingebitekerezo yayo ari inshingano ya buri munyarwanda.

Muri uyu muhango kandi Lt. Gen. Fred Ibingira yavuze ko umutekano w’ibyagezweho ari ntajegajega, yagize ati “Ibimaze kubakwa mu myaka 23 birarinzwe kandi uburyo bumaze iyi myaka bukoreshwa nibwo bugomba gukomeza gukoreshwa". Akomeza agira ati ” Twibuke dukomeza ubumwe, dutekereza mu buryo bugari butuma u Rwanda n’ Abanyarwanda bose bakomeza gutera imbere”.

Amwe mu mafoto

Abayozi bakuru muri MINAGRI n’abakozi bayo bunamiye izi nzirakarenga za Jenoside yakorewe Abatutsi

Lt. Gen. Fred Ibingira mu muhango wo Kwibuka abari abakozi ba MINAGRI

Minisitiri muri MINAGRI, Mukeshimana Gerardine acana urumuri rw’icyizere

Abakozi bunamiye bagenzi babo banashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Hashyirwa indabo ku rwibutso

Inzu NAEB yasaniye abana b’uwineza Euphrasie wazize Jenoside yakorewe Abatutsi wakoraga muri OCIR Cafe