Yanditswe Thursday , Tariki, 9 March 2017. saa 23:56:34 na Christophe Hitayezu

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ushinzwe ubuhinzi, Fulgence Nsengiyumva, yasabye abahinzi kutazarenza tariki 15 Werurwe 2017 batararangiza gutera ibihingwa by’igihembwe B cy’ihinga.

Ibi Nsengiyumva abivugiye mu karere ka Rulindo kuri uyu wa kane tariki 9 Werurwe, mu muhango wo gutaha umuhanda muhahirano (Feeder Roads) wubatswe ku nkunga y’umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (European Union).

Bwanaa Nsengiyumva yagize ati “Nagirango nsabe abaturage bari hano ndetse n’abahinzi muri rusange kugirango igikorwa cyo kurangiza ihinga turimo muri iki gihe tukitabire koko, maze iyi mvura dufite itazaducika, ahubwo duhinge, dutere imyaka bitarenze tariki 15 Werurwe, kugirango imvura tuzabona uko ingana kose izasige yejeje imyaka kuko tuzaba twarahinze kare”.

Si ubwa mbere iyi minisiteri isaba abaturage guhinga kare, no mu mpera za Gashyantare byagarutsweho kuko ngo iteganyagihe ryagaragaje icyizere cy’imvura muri iki gihembwe.

Umuhanda wa Km 22 wa Kinini-Raro-Yanze-Shyorongi, ugamije kunoza ubuhahirane no gufasha abahinzi kugeza umusaruro ku isoko dore ko ibikorwa byinshi biri muri aka gace by’ubuhinzi n’ubworozi bifite isoko hanze ya Rulindo cyane cyane i Kigali.

Fulgence Nsengiyumva na Ambasaderi Michael Ryan bafungura umuhanda ku mugaragaro

Uyu muhanda kimwe n’uwa Ngabitsinze-Karambo-Muyanza watangirijwe imirimo yo kuwutunganya, iri mu mihanga ya Km 700 uyu muryango wateye inkunga ya miliyoni 40 z’ama Euro, izubakwa mu turere 7 turimo Ngoma, Bugesera, Rulindo, Muhanga, Huye, Ngororero na Rubavu, biteganyijwe ko muri Kamena uyu mwaka wa 2017 hazasiga yuzuye.

Michael Ryan, Ambasaderi w’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi mu Rwanda, yavuze ko iyi mihanda yitezweho guhindura ubuzima bw’abatuye utu duce kuko ibafunguye ku isoko ry’umusaruro wabo.

Uyu muhanda watashywe witezweho koroshya ubuhahirane

Ibikorwa byo gutaha uyu muhanda byanaranzwe n’irushanwa rigufi ry’abatwara abagenzi ku magare, aho uwaryitabiriye wese yagenewe igihembo kirimo isuka, Ingorofani, abambere muri buri byiciro bagahembwa igare buri umwe.

Abasore nk’inkumi banyonze amagare asanzwe batwaraho abagenzi biryohera amaso

Byanaranzwe kandi no gusura umworozi w’ingurube n’uw’inkoko, nka zimwe mu ngero z’abafite umusaruro byagoraga kugeza ku masoko.

Ambasaderi Ryan ashyikiriza igare umwe mu batsinze

Christophe Hitayezu