Published Thursday , on 27 April 2017, 22:01:37 by Iragena Theophile

Kuri uyu wa 25 Mata 2017, ubwo yasozaga itorero ry’abanyamakuru 152 barimo abagore 34 n’abagabo 118 bamaze icyumweru i Nkumba batozwa umuco w’ubutore, Minisitiri Kaboneka yakanguriye abanyamakuru gukunda igihugu ashingiye ku mateka y’igihugu n’uruhare rw’itangazamakuru mu iterambere.

Intore z’abanyamakuru zanatojwe gukunda igihugu no kugikorera

Minisitiri Francis Kaboneka, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ari nawe ufite itangazamakuru mu nshingano, mu gusoza iri torero ry’abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru yatanze ikiganiro yise "Umuco wo gukunda igihugu (Culture of Patriotism)".

Yifashishije ingero z’amateka y’u Rwanda kuva mu bukoroni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, muri iki kiganiro yabasabye kwimakaza umuco wo gukunda igihugu batangaza ukuri kubaka igihugu, yagize ati "Mwa banyamakuru mwe, ibyo mukora byose mushyire imbere ukuri. Ntimugashyire inyungu zanyu imbere y’iza rusange [...] Abanyamakuru mufite urwego rukomeye rushobora kubaka cyangwa rugasenya. Mureke turukoreshe twubaka igihugu, nta wundi uzakitwubakira"

Minisitiri Kaboneka n’Intore yo ku mukondo mu Impamyabigwi icyiciro cya kabiri,
Uwanyiligira Claudine usanzwe ari n’umuyoozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA

Mu butumwa bwatanzwe n’umutahira mukuru w’intore, Bwana Rucagu Boniface watangiye ashima izi ntore zifite umutwe w’intore w’Impamyabigwi, ku myitwarire ikwiriye intore yabaranze mu gihe batozwaga, yaboneyeho kubatuma gushishikariza bagenzi babo basaga 300 bifuza itorero nk’uko kuza kwabo babikesheje icyiciro cya mbere cyababanjirije.

Bwana Rucagu Boniface yagize ati "Hari n’ibindi byiciro bizaza, amakuru ni uko hari abandi bagera kuri 300. Iki cyiciro dusoje ubungubu ntabwo ari cyo cya nyuma."

Umutahira Rucagu yunzemo asobanura uburemere bw’izina ry’ubutore bahawe mu ruhando rw’izindi nzego z’igihugu aho yagize ati "Izina ry’Impamyabigwi ritanga uburenganzira bwo kudakumirwa aho ariho hose hari ibigwi no kunenga ibitagenda neza kandi byose bigakorwa mu bwubahane."

Umutahira w’Intore Rucagu Boniface aziha impanuro

Impamyabigwi ziyemeje imihigo 14 ibumbiye mu ngingo 4 zikurikira:

A. Mu rwego rwo kuba umutoza w’umurage wa Gihanga

1. Kugaragaza indangagaciro yo kuvugisha ukuri, gukunda igihugu kandi tukabitoza abakurikira ibitangazamakuru byacu

2. Kunoza imivugire n’imikoreshereze y’ikinyarwanda mu bitangazamakuru byacu kandi tukabitoza abatwumva, ababisoma n’abadukurikira

3. Gusigasira umuco nyarwanda duca imvugo, amafoto n’amashusho by’urukozasoni mu bitangazamakuru byacu. Gushyiraho isibo y’impamyabigwi izajya ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mihigo ikanahwitura abatatira iyi mihigo yahizwe.

4. Gushishikariza abayobozi b’ibitangazamakuru byacu gushyiraho ibiganiro n’inkuru bitoza indangagaciro n’amahame bitoza umuco w’ubutore bakanagena umutangazamakuru ubikurikirana

5. Kujya duhuza imirongo y’ibitangazamakuru byacu mu gihe bibaye ngombwa dusuzuma uko umuco w’ubutore uhagaze mu mitwe y’intore zose

B. Mu rwego rwo kuba umurinzi w’ibyagezweho

6. IMPAMYABIGWI zizayoborwa n’intore zirangwa n’umuco w’ubutore kuko Intore ari “nkore neza bandebereho”.

7. Kwihesha agaciro no kugaragaza ibigwi by’u Rwanda n’abanyarwanda binyuze mu bitangazamakuru byacu.

8. Gushishoza, gusesengura, kuba maso no kwamagana abashaka kudukoresha mu nyungu z’itari iz’u Rwanda

C. Mu rwego rwo kuba intumwa idatenguha

9. Kugaragaza ukuri nta bwoba cyangwa amarangamutima mu rwego rwo kugaya ikibi no gushima ikiza ku mugaragaro.

10. Kubaka umubano w’ibitangazamakuru n’inzego ziyobora itangazamakuru by’ibindi bihugu ushingiye ku kubahana n’inyungu z’u Rwanda.

11. Kurwanya ibihuha, gusebanya dukora inkuru zifite gihamya ishingiye ku bushakashatsi.

D. Mu rwego rwo kubaka u Rwanda rushya n’iterambere ry’Afurika

12. Kuvugurura inzego z’itangazamakuru no kuziha icyerekezo gishya gishingiye ku izina n’icyivugo by’IMPAMYABIGWI hagamijwe kunoza imikorere y’iterambere ry’umwuga w’itangazamakuru.

13. Kubaka ubufatanye hagati y’ibitangazamakuru dusangira amakuru afitiye inyungu rusange abanyarwanda.

14. Kugira uruhare mu kumenyekanisha no kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika n’indi minsi yashyizweho ku rwego rwa Afurika.

Intore ziyemeje kwesa Imihigo no gukomera mu ngamba buri wese adadiye ku ruhembe arasaniraho

Twabibutsa ko icyiciro cya mbere cyatorejwemo Impamyabigwi 118 kuva tariki 03 kugeza 12 Ukuboza 2015. Aya matorero yombi yabereye mu kigo cy’ubutore i Nkumba ho mu karere ka Burera, umurenge wa Kinoni, akagari ka Ntaruka, umudugudu wa
Gikoro.