Yanditswe Friday , Tariki, 22 September 2017. saa 01:52:34 na Christophe Hitayezu

Ubwo yaganiraga n’abacuruzi bo mu karere ka Musanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis yasabye ashimangira ko bakwiye kwihutisha ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Musanze ugahindura isura nk’umujyi watoranyijwe kuba uwa kabiri kuri Kigali.

Minisitiri Kaboneka na Guverineri Gatabazi basuye abikorera b’i Musanze

Minisitiri Kaboneka yavuze ko hazajyaho n’igitutu ariko iterambere ryifuzwa ry’umujyi rikagerwaho, avuga ko uyu mujyi ari uwa kabiri ugerwamo n’abakerarugendo benshi, isura yawo ikaberaka iy’u Rwanda muri rusange, yagize ati "Iyo baje bagafotora umuntu ufite umwanya, bagenda bavuga bati dore uko abanyarwanda basa". Ababwira kandi ko hari impamvu yatoranyijwe muri Guverinoma y’u Rwanda ngo akurikirane aka karere by’umwihariko, aherako anibutsa Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney ko uyu mujyi ari imwe mu nshingano z’ibanze yahawe.

Guverineri Gatabazi we yasabye aba bucuruzi gufatanya bakishyira hamwe nk’uko abujuje isoko rya kijyambere muri uyu mujyi babigenje.

Guverineri Gatabazi kandi yavuze ko hagiye gushyirwa ingufu mu kubaka umuryango kuko ari wo musingi w’iterambere, ko akenshi hari ubwo bitagenda neza ikibazo kiri mu mibanire mu muryango.

Abikorera b’i Musanze bagejeje kuri Minisitiri Kaboneka ibyifuzo n’ibitekerezo byabo

Ku by’iri soko ry’amagorofa atanu ryubatse ku buso bwa metero kare 5000, abatangiye kuricururizamo bagaragarije Minisitiri imbogamizi bafite zirimo kuba rifite amaduka ahenze gukodesha, amahoro ku isuku rusange arimo ubusumbane n’ibindi bituma abacuruzi bamwe baritinya bakimukira mu tundi duce.

Kuri ibi bibazo Minisitiri Kaboneka yasabye inzego zibishinzwe zirimo abaryubatse ndetse n’akarere kwicara hamwe bakiga kuri ibyo bibazo, avuga ko aho guhanika ibiciro ukabura abarikoreramo washyiraho ibiringaniye ukabona benshi kandi ko byafasha n’abaryubatse kwishyura banki.