Published Friday , on 24 November 2017, 11:51:04 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo 2017, ubwo Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rosemary yatangizaga ibiganiro nyungurana bitekerezo by’urubyirujo ruri mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi rubyongereye agaciro rwibumbiye mu ihuriro RYAF, yarwijeje ubufatanye buhoraho ariko arwibutsa ko mu dushya duhangwa hakwiye kwitabwa ku gusubiza ibibazo bihari hagamijwe iterambere ry’igihugu. Ni ibiganiro by’iminsi 2 byateguwe ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwo (FAO).

Urubyiruko ruri mu buhinzi ruvuga ko rugihura n’ibibazo birimo ubushobozi budahagije bubafasha mu ishyirwa mu bikorwa imishinga yabo uko baba bayiteguye, bigatuma imishinga yabo iza mu ya mbere ihomba ikiri mu itangira.

Uyu mwanya ni uwo kungurana ibitekerezo hagati y’aba bashoramari mu buhinzi bato

Regis Umugiraneza, umwe muri uru rubyiruko avuga ko kuba imishinga isaga 80% y’urubyiruko ruri mu buhinzi ipfa itaragira imyaka 3 ari ikibazo ariko ko hari ikizere ko ihuriro RYAF rizatuma habaho impinduka.

Mu bitera ibi avuga ko ari imbogamizi uru rubyiruko rugifite zirimo ibikorwa remezo z’aho rushyirira mu bikorwa iyo mishinga, kuko usanga imwe ikorerwa mu ngo zabo n’ahandi hantu akenshi usanga hadakwiriye ibikorwa birimo gutunganya ibinyobwa n’ibiribwa bahereye ku musaruro w’ubuhinzi.

Izindi mbogamizi zikaba ubumenyingiro budahagije kuko usanga abenshi bafite ibitekerezo bihambaye hakabura ubumenyi tekiniki, hakaba kandi n’ikibazo cyo kugera ku mafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Minisitiri Mbabazi yabanje kwerekwa bimwe mu byo uru rubyiruko rukora birimo ibiribwa n’ibinyobwa

Minisitiri Mbabazi Rosemary avuga ko imwe mu mpamvu iyi mishinga ihomba hari ubwo biterwa n’uburyo yizwe, yagize ati "Mukwiye kugira udushya mu mishinga mutekereza kandi ikaba hari ikibazo ije gukemura, cyaba icy’imirire mibi, kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibindi, ntiwatekereza utyo ngo utsindwe".

Yabasabye kandi guhuriza hamwe imbaraga kandi abibutsa ko gusoma no gukora amasaha menshi kuko ari ho hari ipfundo ryo gutera imbere.

Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rosemary

Yabasabye kandi kumenya kumenyekanisha ibyo bakora, bakagira imbuga za murandasi bashyiraho ibikorwa byabo ndetse n’imbuga nkoranyambaga bakazibyaza umusaruro muri ubwo buryo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe gahunda muri FAO Rwanda, Dr. Otto Vianey Muhinda yabwiye uru rubyiruko ko mu buhinzi hakenewe guhanga udushya, anavuga ko kuba bukorwa na benshi bukwiye kuba buninjiriza byinshi ubukora ndetse n’igihugu. Yibutsa ko umuryango w’abibumbye ufite ubushake bwo guteza imbere guhanga imirimo mishya cyane cyane haherewe ku rubyiruko.

Dr. Muhinda avuga ko FAO izakomeza ubufatanye na Leta mu kongera imirimo mishya ihangwa cyane cyane mu rubyiruko