Published Saturday , on 28 October 2017, 23:03:00 by Christophe Hitayezu

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye abaturage kugira uruhare mu kubungabunga amashyamba, abasaba kurushaho kwitabira uburyo bwo guteka budakoresha inkwi.

Hari ku wa 28 Ukwakira mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cyo gutera amashyamba cyahujwe n’umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2017 akifatanya n’ abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, mu Kagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare gutera ibiti.

Minisitiri w’Intebe Ngirente aganira n’abaturage nyuma y’umuganda

Yasabye abaturage kurushaho kubungabunga amashyamba avuga ko ari umusingi w’iterambere rirambye.

Yagize ati “Bimwe mu bituma amashyamba yangirika harimo umubare munini w’abaturage bacu bagikoresha ibicanwa bikomoka ku biti, ubu bakaba bari ku ijanisha rya 83%, ariko tukaba duteganya ko umubare w’abantu bacana inkwi uzaba umaze kugabanuka bakagera kuri 43% mu 2020.”

Yongeyeho ati “Kugira ngo rero bizagerweho, bisaba ko abaturage twese uko twakabaye turushaho gukoresha ubundi buryo bwo guteka, burimo gaz ku batuye mu mijyi na biogaz ndetse n’amashyiga ya rondereza ku baba aho bashobora kuyakoresha mu mpande zose z’igihugu.”

U Rwanda rufite intego y’uko mu 2020, ruzaba rufite ubuso bungana na 30% buzaba buteyeho ibiti, gusa Minisitiri w’Intebe avuga ko kwesa uwo muhigo bisaba ubufatanye bwa buri wese.

Yanasabye abaturage kurushaho kwita ku isuku, ariko yitsa cyane cyane ku isuku mu bigo by’amashuri, yasabye abashinzwe uburezi ku nzego zitandukanye kurwanya ko abana bakwandurira amavunja mu mashuri bigamo.

Minisitiri w’ubutaka n’amashyamba, Tumushime Francine, yasabye abantu kwitabira gutera ibiti no kubungabunga ibihari kuko ngo amashyamba ya kimeza akomeza kugenda acika.

Minisitiri w’ubutaka n’amashyamba, Tumushime Francine

Yagize ati “Iki ni igikorwa cyiza kandi gutera amashyamba dukwiye kubishyiramo imbaraga twese, twagitangiye nyuma yo kubona ko amashyamba kimeza agenda avaho, turasaba ko abantu bashyira imbaraga mu gutera amashyamba.”

Umuganda wakozwe muri aka gace, wibanze ku gutera ibiti ahatewe ibigera ku bihumbi 30. Wahuriranye no kwizihiza umunsi wo gutera igiti wizihijwe ku nshuro ya 42, Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba ivuga ko yifuza gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari ibihumbi 95 n’ibindi by’amashyamba kuri hegitari 5000.

Minisitiri Tumushime atera igiti