Published Thursday , on 23 November 2017, 02:55:15 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2017, Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yasuye bimwe mu bigo n’ibikorwa by’iterambere mu ntara y’Amajyaruguru agirana ibiganiro bigufi n’abayobozi babyo ahanini byibanze ku gushima ibyo bamaze kugeraho ndetse no kubakangurira kurushaho kunoza imikorere.

Uru rugendo rwe rwa mbere rugamije gusura ibikorwa by’iterambere hirya no hino mu gihugu yarutangiriye mu ruganda rutunganya amata rwa Mukamira ruri mu karere ka Nyabihu (Mukamira Dairy), aho yatemberejwe mu ruganda ndetse akanagezwaho ko ikibazo gikomeye rufite ubu ari amashanyarazi make.


Uruganda rwa Mukamira rumaze imyaka hafi 3 rutangiye, gusa kubera imicungire mibi no kudahabwa umusaruro n’aborozi rwaje gusa n’urucitse intege rukajya rutunganya Litilo 6000 ku munsi gusa kandi rufite ubushobozi bwo gutunganya Litilo ibihumbi 40 by’amata ku munsi, gusa rwaje gushyirwa mu maboko y’uruganda Inyange ndetse hanongerwa n’ubukangurambaga ku borozi bataruhaga amata ku buryo ubu rugeze kuri Litilo zisaga ibihumbi 30 z’amata rutunganya ku munsi kuva nko mu mezi 3 ashize.

Uruganda rutunganya amata rwa Mukamira

Nyuma y’uru ruganda rutunganya amata, Minisitiri w’Intebe yasuye ishuri rya Musanze Polytechnic amurikirwa muri make urugendo ryanyuzemo kuva ritangiye kugeza ubu, gusa anagezwaho ko rigifite ikibazo cy’ibikoresho bike ndetse n’ubutaka budahagije bwo kwitorezaho ku biga iby’ikoranabuhanga mu buhinzi.

Minisitiri Ngirente na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney banyuzwe no kubona abakobwa biga ikoranabuhanga bagasobanura ibyo biza nta gutegwa







Guhinga imboga zafasha umuntu kunoza imirire ntibisaba kuba atunze ubutaka bugari


Guverineri Gatabazi yanyuzagamo agasobanurira Minisitiri w’Intebe uko byifashe aho yabaga ageze asura







Minisitiri Mukeshimana na Minisitiri Kayisire mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe yagiriye mu majyaruguru.


Muri uru ruzinduko rwirije umunsi wose, Minisitiri w’Intebe yari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine, Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri Kayisire Marie Solange, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka, Guverineri w’intara y’Amajyarugu Gatabazi Jean Marie Vianney ndetse n’abandi bayobozi b’ibigo nk’uyobora RAB, Cyubahiro Bagabe Mark, uwa NAEB, Bill Kayonga n’abandi bayobozi n’abakozi muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta.

Nyuma y’iri shuri hasuwe ibikorwa by’ubuhinzi bw’ibirayi n’ibireti i Kinigi, aganira n’abahinzi ndetse n’abakora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi.


Umwe mu batubuza n’ibirayi yasobanuriye abayobozi uburyo ubutubuzi bumaze guteza imbere ubuhinzi bw’ibirayi




N’ubwo Abahinzi bagarutse ku kuba mu bireti n’ibirayi naho hakwiye nkunganire nk’itangwa mu bundi buhinzi, Minisitiri Mukeshimana we yavuze ko kugirango hashyirweho nkunganire hari byinshi birebwa birimo n’ibyo igihingwa cyinjiriza umuhinzi, avuga ko rwose nta na gahunda ihari yo kuganira ku kuba ibyo bihingwa nabyo byashyirwa mu byo abahinzi bunganirwa na Leta.







Yasuye kandi n’ubwanikiro bw’ibireti buri mu Kinigi, aho abahinzi bamushimiye umusaruro babikuramo ariko ubwanikiro bukaba ari buto dore ko ngo bunahenze kubwubaka, kandi ibyanikiwe mu ngo bikaba bitagira umusaruro mwiza nk’uw’ibyanikiwe mu bwanikiro bwabugenewe.


Umuyobozi w’imwe muri koperative zihinga Ibireti yavuze ko asaga miliyari n’Igice ajya mu babihinga buri mwaka muri aka gace, avuga kandi ko uyu mwaka abanyamuryango ba koperative ye bahawe mituweri na koperative buri wese agenerwa ibihumbi 12, uyarenza bitewe n’umuryango we koperative ikamuguriza abura akazayishyura ku musaruro.



Ubwanikiro bw’ibireti



Ku gicamunsi yasuye uruganda rutunganya Ibireti rwa Sopyrwa ruri i Musanze, amurikirwa byinshi birukorerwamo birimo imiti y’abantu n’iy’ibihingwa.




Ahasatira akagoroba yasuye Nyabyondo mu karere ka Burera ku ikusanyirizo ry’ibirayi aho yanasanze ikibazo cy’abiba abahinzi bakabagurira kuri make kandi basinyiye igiciro cyemeranyijwe, abatungwa agatoki ahava banatawe muri yombi ( Kanda hano usome inkuru irambuye kuri iri kusanyirizo)


Aha Abahinzi baje kwakira Minisitiri w’Intebe

Urugendo rwasojwe mu masaha ya saa kumi n’ebyiri hafi na 50.

Hatagize igihinduka, biteganyijwe ko ku wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2017, Minisitiri w’Intebe azasura ibikorwa byo kuhira imyaka bya Muvumba na Kagitumba mu ntara y’Uburasirazuba ndetse n’ibikorwa by’uburezi bw’imyaka 9 na 12.