Yanditswe Monday , Tariki, 27 February 2017. saa 22:07:17 na Christophe Hitayezu

Nyuma y’ibyavuye mu itorwa rya nyampinga w’u Rwanda 2017, Uwase Hirwa Honorine, umwe mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba, by’umwihariko akagaragaza agashya kamusigiye izina rya ’Miss Igisabo’, yavuzweho byinshi benshi bavuga ko ari ugusebanya n’ubwo we abibona nk’ibimucira inzira yo kugera kuri byinshi.

Nyuma y’uyu muhango wabaye kuwa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye inyandiko n’amafoto, benshi bibasira uyu mukobwa ngo yasebye n’ubwo abandi bagaragaza ko yari akwiye ikamba dore ko ari gake usanga bose bemera kimwe ibyavuye mu irushanwa.

Benshi bamutaramiyeho ku mbuga nkoranyambaga, aha ni kuri WhatsApp

Miss Igisabo w’imyaka 20, wanabaye nyampinga ukunzwe na benshi (Miss Popularity), avuga ko muri ibi nta na kimwe cyamuciye intege, ko ahubwo byamufashije kubaka izina no kubona uburyo azakora imishinga ye afite izina rizwi kandi rikunzwe.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na NONAHA.com adusobanurira uko yakira ibiri kumuvugwaho, yagize ati "Ntekereza ko umuntu wubatse izina avuga rikijyana ugereranyije n’udafite icyo azwiho, rero ndatekereza ko ibi bya Miss Igisabo biriho birubaka neza icyo nkwiye kubakiraho mu kwiteza imbere ndetse no guteza imbere inzozi zanjye nkazishyira mu ngiro, nta kintu na kimwe byampungabanyijeho".

Akomeza agira ati "Ahubwo uko iminsi igenda ishira niko abantu bagenda babimenyera ahubwo bakarushaho kubikunda, ibi byose ni ibimpa amahirwe yo kuzabona uko nkorana nabo kandi neza".

Kugeza ubu uyu mukobwa avuga ko imishinga afite ari myinshi ngo agendeye ku kibereye abanyarwanda, gusa yanze kugira icyo atubwira kuri yo kuko ngo atarahuguka muri we ngo akore igenabikorwa neza.

Mu mafoto abanyabugeni berekana imiterere ye nk’iy’Igisabo

Ku bijyanye n’intsinzwi ye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, Honorine avuga ko ari ko amarushanwa amera, yemera kandi yakiriye ibyavuye mu irushanwa, kandi akemera ubunararibonye bw’abari bagize akanama nkemurampaka.

Izina Igisabo, uyu mukobwa yaryiswe biturutse ku kibazo yari abajijwe na Mike Karangwa nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka, ubwo hajonjorwaga abazakomeza bagahatanira iri kamba ku rwego rw’igihugu.

Hirwa Honorine yari abajijwe uwamuhitiyemo uko yambaye, asubiza ko ari we wabyihitiyemo akurikije ibyo atambukamo neza kandi akagaragaza ishusho y’umunyarwandakazi, Mike Karangwa ati "ni gute uko wambaye bigaragaza ishusho y’umunyarwandakazi", maze Uwase Hirwa Honorine atazuyaje arasubiza ati "Umunyarwandakazi ni uteye nk’igisabo, kandi ngirango murabibona", kuva ubwo uyu mukobwa yahise ahabwa akabyiniriro ka "Igisabo".

Ati "Umunyarwandakazi ni uteye nk’Igisabo, kandi ngirango murabibona"

Kanda usome: Reba uko umuhango wo gutora Miss Rwanda 2017 wagenze