Published Friday , on 13 January 2017, 13:25:00 by Christophe Hitayezu

Mu gihe ibikorwa byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2017 byatangiye aho binateganyijwe ko tariki 25 Gashyantare 2017, Miss Rwanda 2017 azarara amenyekanye, Miss Mutesi Jolly, nyampinga w’u Rwanda 2016, avuga nta kintu na kimwe cyamunanije kuko ngo n’ibicantege we byarushagaho kumutera imbaraga.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa NONAHA.com kuri uyu wa kane tariki 12 Mutarama 2017 nyuma y’ikiganiro Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yari imaze kugirana n’abanyamakuru.

Nyampinga Mutesi Jolly yagize ati "Byaba bigoye kuvuga nti iki cyambereye ikibazo, iyo ukora ibintu ukunda ibicantege ubibonamo nk’amahirwe, nakoraga ibintu nkunda niyo mpamvu ahubwo byanyongereraga ingufu mu mitekerereze yanjye".

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, yakomeje agira ati "Ibyo nifuzaga kugeraho byose nabigezeho, ikintu kiba imbogamizi iyo cyije cyikakunyeganyeza, jye rero nta na kimwe nahuye na cyo ngo kinyeganyeze kimbuze kugera ku nzozi zanjye nashakaga kugeraho, uyu mwaka ni umwaka nishimira kuko ibyo nashakaga kugeraho byose nabigezeho".

Mu butumwa Miss Jolly wambitswe iri kamba tariki 27 Gashyantare 2016, agenera uzamusimbura, avuga ko akwiye kuba ari umukobwa utekereza mu buryo bwagutse kuko u Rwanda ari igihugu kimaze gutera imbere.

Ishimwe Dieudonne, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura igikorwa cya Miss Rwanda, yavuze ko uyu mwaka Miss Rwanda izibanda ku guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda "Made in Rwanda".

Bwana Ishimwe yagize ati "Uyu mwaka tuzibanda kuri Made in Rwanda kuko ni gahunda n’igihugu cyose cyashyize imbere, n’iki gikorwa giteguye gihuje n’iyi gahunda. [...] mu by’ukuri natwe hari byinshi twakoreshaga byadusabaga gukura hanze, ariko ubu mu Rwanda tugeze ku rwego rwo kubibona, twarabigereranyije dusanga nta kinyuranyo kinini kirimo ku buryo twajya kubikura hanze kandi no mu Rwanda dushobora kubibona".

Nta mpinduka mu bihembo bya nyampinga w’u Rwanda 2017 kuko umukobwa uzegukana iri kamba azahabwa imodoka nshya iri mu bwoko bwa Swift, n’umushahara w’ibihumbi 800.000 frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka.

Ingengabihe ya Miss Rwanda 2017

Biteganijwe ko amajonjora yibanze azahera mu ntara y’Uburengerazuba, igikorwa kizabera i Rubavu muri Belvedere hotel kuva isaa munani zo ku wa 14 Mutarama 2017. Bukeye bwaho, ubwo tariki 15 Mutarama 2017 aya majonjora azakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru, igikorwa kizabera i Musanze muri La Palme hotel.

Mu cyumweru kizakurikiraho, tariki ya 21 Mutarama 2017, iki gikorwa kizaba kigeze mu Ntara y’Amajyepfo aho bizabera i Huye muri Credo hotel. Umunsi ukurikiyeho, tariki ya 22 Mutarama 2017 ikipe ya Miss Rwanda 2017 izaba igeze mu Ntara y’Uburasirazuba, aho abakobwa bazahurira i Kayonza muri Silent Hill Hotel.

Ku wa 28 Mutarama 2017 hazaba hatahiwe abo mu mujyi wa Kigali, igikorwa kizabera kuri Hill Top Hotel, kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry’abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Peti stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uku kwezi, maze kuri 25 Gashyantare 2017 hazabe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

Christophe Hitayezu