Yanditswe Thursday , Tariki, 2 March 2017. saa 19:29:09 na Christophe Hitayezu

Uwera Dalila wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 1993 yahamije ko agiye gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri nyuma y’igihe gito bimenyekanye ko yatandukanye n’umugabo we.

Miss Uwera Dalila asigaye atuye mu Bubiligi ari naho yamenyaniye n’uwari umugabo we Dirk, bafitanye umwana w’umukobwa. Kuwa 27 Ukuboza 2013 Umubiligi Dirk yatanze inkwano mu muryango wa Miss Uwera Dalila baranasezerana, ibirori byabereye i Nyarutarama muri The Manor.

Mu 2013 nibwo yakoze ubukwe bwa mbere [Foto: Igihe]

Mu kiganiro cyihariye Miss Uwera Dalila yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yemeje ko yamaze gutandukana n’uwahoze ari umugabo we ndetse ngo muri iki gihe afite imishinga myinshi ahugiyemo mu kwiteza imbere no gukomeza kubaka umuryango afite i Kigali.

Yagize ati “Mba mu gihugu cy’u Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles, muri make ku mpanvu zateguwe na Nyagasani ntibyakomeje […] Hashize igihe maze gukora divorce [gatanya] meze neza kurushaho…”

Ubu Miss Dalila yumva ari bwo atuje [Foto: Igihe]

Uwera Dalila na Dirk batandukanye nyuma y’imyaka umunani yari ishize bari mu rukundo gusa bari bamaze itatu barushinze. Yavuze ko afite undi mukunzi mushya na we w’Umubiligi ndetse ngo baritegura gukora ubukwe.

Umubajije ku mpamvu nyakuri yatumye atandukana n’umugabo we wa mbere, yirinda kugira byinshi abivugaho ndetse akumvikanisha ko kubyinjiramo no kubimwibutsa bimubangamiye gusa ngo ‘yamaze gufata icyerekezo gishya’.

Miss Dalila yamaze gufata icyerekezo gishya [Foto: Igihe]

Nyampinga Uwera Dalila utavuga byeruye igihe nyakuri azakorera ubukwe yavuze ko ‘azaza mu Rwanda mu mezi ari imbere kwerekana umukunzi we mushya agahita anatanga inkwano mu muryango we utuye i Nyamirambo’.

IGIHE cyanditse iyi nkuru kivuga ko cyahawe amakuru ko ‘Uwera Dalila azaza i Kigali muri Nyakanga 2017 ari nabwo ubukwe bwa kabiri buzaba’. Yavuze ko yabanje kumenyana byimbitse n’umukunzi mushya ‘mu kwirinda kongera kubana n’umugabo atizeho bihagije’.