Published Wednesday , on 10 January 2018, 23:42:41 by Christophe Hitayezu

Hashize iminsi itari mike abakoresha itumanaho rya telefone zigendanwa mu Rwanda binubira imikorere ya MTN Rwanda. Hari abavuga ko badashobora kubona abo bahamagaye cyangwa banababona umurongo ugacika bataganiriye uko babyifuza, uretse abahamagarwa kandi n’abakoresha murandasi (Internet) y’iyi sosiyete bavuga ko igira ibibazo akenshi ntinakore.

Akenshi abahamagara bavuga ko basubizwa n’ubutumwa bugira buti: "Umurongo muhamagaye ntushoboye kuboneka" nyamara nyuma babaza abo bari babuze bakabatsembera ko telefone itigeze iva ku murongo, ibi bikaba bituma hari abo akazi kabo gapfa bitewe n’imiterere yako ndetse n’abahomba amahirwe atandukanye kubera ko bahamagawe ntibaboneke.

Umwe mu bakoresha iyi mirongo yagize ati: "Si Internet gusa, hari abamaze iminsi bambwira ko bampamagaye bakambura kandi telefone yanjye ihora ku murongo."

Ku mbuga nkoranyambaga MTN yatangiye kuganirwaho kubera gutenguha abakiriya

Ntibyoroshye kumenya uburemere bw’iki kibazo kuko nta bisobanuro biratangwa n’abacuruza iri tumanaho ry’imirongo ya telefone zigendanwa. Gusa abakoresha iyi mirongo bo bavuga ko iki ari ikibazo kandi gitangiye kubakomerera kuko bigira ingaruka mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Undi mufatabuguzi yagize ati: "Bagiye bambwira bati twahamagaye biranga, twagushatse biranga twumva telefone ntiriho kandi ntigeze nyifunga. Hari n’abandi bambwira bati ese kuki twaguhamagaye tukakubura? Cyangwa se nanjye nahamagara nkumva ko telefone zitariho kandi nyuma bakambwira bati ntabwo twigeze tuzifunga."

Abinubira serivisi za MTN si bake

N’ubwo tutabashije kuvugana n’ubuyobozi bwa MTN Rwanda, umunyamakuru wa BBC nawe uherutse kuvugana nayo ntibikunde, avuga ko umukozi mukuru muri iyi sosiyeti wavuganye na we kuri iki kibazo atamuhakaniye cyangwa ngo amwemerere niba iki kibazo bakizi. Gusa mu butumwa bugufi butandukanye yamwoherereje yavuze ko ’bazasohora itangazo risobanura iki kibazo’. Kugeza ubu ariko iryo tangazo ntirirashyirwa ahagaragara.

Ubutumwa MTN imaze iminsi iha abakoresha umurongo wayo, ngo Serivisi inoze, ni mugihe iyi serivisi yinubirwa n’abakiriya

Ababishoboye biyambaza itumanaho ry’amajwi y’urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp, ariko guhamagara bisanzwe byo ngo bisigaye bimeze n’ibidashoboka hamwe na hamwe.

Ku wa 16 Gicurasi 2017, ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye u Rwanda akamaro RURA cyaciye amande MTN Rwanda angana na miliyari 7 na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda kubera kutubahiriza amasezerano.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru