Published Friday , on 12 January 2018, 18:41:17 by Christophe Hitayezu

Nyuma y’inkuru duherutse gutambutsa igira iti ’MTN Rwanda itangiye umwaka yinubirwa n’abakiriya’, ariko muri iyi nkuru ntitubashe kubona ubuyobozi bwa MTN ngo bugire icyo buvuga, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2018, badusobanuriye birambuye imvano y’ibibazo biri muri serivisi zabo ndetse ko bitarenze Werurwe uyu mwaka bizaba byarakemutse.

Bart Hofker, umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, yemera koko ko habayeho ibibazo mu ihuzanzira ryabo (Network) byatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2017 bikaba bibi kurusha uko babitekerezaga, avuga ko ibibazo byatewe n’ibikorwa byo gusimbuza ibikoresho bakoresha by’ihuzanzira (network) hashyirwamo ibishya bifite ikoranabuhanga rijyanye n’igihe.

Bwana Hofker yagize ati "Mu Ukuboza ntitwishimiye uko byari bihagaze kuko bitari byiza. Twasimbuje ’Network’ yose hashyirwaho inshya, kuyisimbuza iri gukoreshwa ntibyoroshye, byabaye bibi kurusha uko twabitekerezaga, gusa imirimo igeze hagati bigomba gukemuka vuba".

Bart Hofker, umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda

Yanavuze kandi ko no kwiyongera kw’abakoresha serivisi za MTN kwatije umurindi iki kibazo, atanga urugero ko hagati y’itariki ya 15 n’iya 17 Ukuboza 2017 abakoresha MTN bikubye inshuro hafi ebyiri.

MTN Rwanda yagaragaje ko yagize umubare munini w’abahamagara itari yiteguye mu mpera z’umwaka wa 2017, bigira ingaruka ku bakiliya. Imibare igaragaza ko mu Ukuboza 2015 abagamagaye bari 37.878, igihe nk’icyo mu 2016 hiyongeraho bake baba 39.940 naho mu Ukuboza 2017 baba 60.457.

Mohamad Kiwan, umuyobozi ukuriye ishami rya tekiniki muri MTN Rwanda, yasobanuye ko iyi sosiyeti iri gukoresha ibikoresho bishya by’isosiyeti ikomeye ku Isi mu ikoranabuhanga ya Ericson, yemeza ko imirimo yo gusimbura ibikoresho byose yarangiranye n’Ukuboza 2017, ubu bari kunozwa ihuzanzira/umuyoboro wa MTN ukagera no mu duce utageragamo ndetse no mu nyubako bitari byoroshye kuyifatisha.

Abakiriya bizere iki?

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda kandi bwijeje ko buri wa mbere w’icyumweru buzajya bugeza ku bakiriya bayo amakuru ahagije y’aho iyo mirimo igeze, ibimaze gukorwa n’ibisigaye. Banizeza ko nibura muri Werurwe 2018 hazagera ibibazo byose bijyanye no guhamagara, murandasi (Internet) n’izindi serivisi bizaba byarakemutse, gusa ngo imirimo yose yo kugeza umurongo wa MTN ku rwego ruhanitse bateganya izaba yasojwe burundu hagati ya Nyakanga n’Ukwakira 2018.

Ku bijyanye n’abagura ’Internet’ igihe bahawe kigashira idakoreshejwe cyangwa ikora nabi n’izindi ngaruka zaterwa n’iyi mikorere umukiriya ataba yagizemo uruhare, Bwana Hofker yasubije umunyamakuru wa Nonaha.com ko uhuye n’iki kibazo yajya ahamagara nimero y’ubufasha muri MTN, basanga ari byo koko akongezwa amasaha/iminsi agomba gukoresha ipaki ya internet cyangwa yo guhamagara yaguze.

Ibitekerezo by’abakiriya

Abakiriya ba MTN Rwanda bamaze iminsi binubira serivisi bahabwa n’iyi sosiyeti kubera ibibazo bahura na byo byo guhamagara nimero ntibazibone kandi ziri ku murongo, kudakora kwa hato na hato kwa murandasi baba baguze, gutira amafaranga yo guhamara ntibayahabwe kandi bashyiramo ikarita bakayishyura n’ibindi.

Bimwe mu bitekerezo byanyujijwe kuri Twitter:

Bimwe mu bitekerezo byanyujijwe kuri Facebook

Ibi ni bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku nkuru twavuze haruguru duherutse gutambutsa, byatanzwe binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook aho twari twasangije iyi nkuru abakoresha Facebook.

Abenshi binubiraga serivisi bamaze iminsi bahabwa na MTN, bagasaba ko yakwisubiraho, ni ibintu bigaragaza ko batigeze bamenyeshwa ko hari imiyoboro yabo izagurwa ndetse ko hari n’ibibazo bishobora kugera ku bafatabuguzi babo.

RURA ibivugaho iki?

Mu kiganiro Nonaha.com yagiranye n’umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA, Tony Kuramba, yavuze ko MTN yakabaye yaramenyesheje abakiriya igikorwa cyo gutunganya umuyoboro wayo, hakifashishwa uburyo bwose burimo n’itangazamakuru.

Kuramba avuga ko RURA yamenyeshejwe iyi mirimo yo kwagura umurongo wa MTN, ariko ko abakiriya babaye bataramenyeshejwe mbere byaba ari amakosa.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru