Yanditswe Monday , Tariki, 27 March 2017. saa 20:11:50 na Christophe Hitayezu

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), ryasohoye itangazo rigaragaza ko ritishimiye na mba ibyatangajwe na Générale Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Africa y’epfo, aho mu Kirego cye yagejeje mu rukiko rushinzwe uburenganzira bwa muntu n’ubwabantu (ACHPR).

Ishyaka DGPR rivuga ko Gen. Kayumba yatesheje agaciro ikirego cy’Ishyaka DGPR ryagejeje mu rukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda muri 2015 ku birebana na gahunda yari ihari yo guhindura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ibi iri shyaka ryita isebanya rivuga ko ngo yarikoze yibwira ko ryamuhesha imbaraga mu rukiko (ACHPR) i Arusha.

Kayumba Nyamwasa ngo yakomoje ku Ishyaka Green Party of Rwanda ubwo yari muri urwo rukiko

Bakomeza bavuga ko bibabaje cyane kuba umuntu nkawe ndetse wigeze gushinjwa kugira uruhare mw’ishingwa ry’Ishyaka DGPR gusubira inyuma agakora amakosa yo kurishinja ibinyoma kandi ngo bidafite ishingiro ngo anazi neza ukuntu byari bikomeye kugirango Ishyaka DGPR ribe rigeze aho rigeze uyu munsi, ngo ibi mu ni ikimenyetso cyo gutandukira no kwirengagiza n’ukudaha agaciro inyungu rusange z’Igihugu n’abagituye.

Iri tangazo rikomeza rigira riti "Ishyaka DGPR ni Ishyaka ry’abaturage kandi ryashinzwe n’abanyarwanda banyotewe impinduka za Demokarasi rishingirwa imbere mu gihugu taliki 14 Kanama 2009 mu gihe bamwe muri abo bareberaga bibereye mu myanya muri Guverinoma mbere yuko bayitakaza."

Muri iri tangazo ryasinywe kuri iki cyumweru tariki 26 Werurwe na Frank Habineza ari nawe muyobozi mukuru w’ishyaka DGPR, harimo ko ngo abagize Ishyaka DGPR bafite ishema ry’ibyo bamaze kugeraho kandi banejejwe no gukomeza guteza imbere Demokarasi babikorera imbere mu gihugu. Ati "Ishyaka DGPR ni Ishyaka rya Politiki ritavuga rumwe na Leta ariko ryubaha amategeko n’amabwiriza by’Igihugu. Ishyaka DGPR ariko rikaba ritavugirwamo n’umuntu uwo ariwe wese utari umurwanashyaka waryo."

Frank Habineza uyobora ishyaka DGPR

Risoza rigira riti "Tuzakomeza amahame atugenga ntawe duhohotera kandi dukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro. Tuzakomeza kandi gushaka ibisubizo bya Demokarasi no gucyura impunzi tubinyujije mu nzira z’ukuri n’amahoro."

Ku cyumweru tariki 19 Werurwe 2017, nibwo i Kigali hateraniye Kongere y’Ishyaka DGPR ku rwego rw’igihugu inemerezwamo Frank Habineza nk’umukandida uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki 3 na 4 Kanama uyu mwaka wa 2017.

Abanyamuryango ba DGPR ubwo bari bari muri kongere y’Ishyaka