Yanditswe Sunday , Tariki, 12 March 2017. saa 23:14:00 na Christophe Hitayezu

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda (RCVD), buvuga ko ubu rushyize imbere kunoza imitangire ya service kuko ari cyo cy’ibanze abaturage bakeneye.

Ibi twabitangarijwe na Dr. Rusanganwa Francois Xavier, umuyobozi mukuru w’uru rugaga ubwo rwagiraga inama rusange yarwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017 i Kigali.

Dr. Rusanganwa yagize ati “Ikibazo abaturage bafite ubu ni ukuboa serivisi nziza, tugenda tubongerera ubumenyi ariko kandi tukanahagarika abatujuje ibyangombwa”.

Ibi byagarutsweho cyane kubera abaveterineri bakorera hirya no hino mu gihugu nta byangongwa, bamwe muri abo bakaba ari nabo bangiza isura y’uyu mwuga batanga serivisi mbi n’imiti imwe n’imwe itujuje ubuziranenge, gusa bavuga ko bagiye guhagurukira iki kibazo hagakorwa amagenzura.

Dr. Rusanganwa avuga ko urugaga ruzakora ibishoboka byose ubunyamwuga bukaranga abaveterineri bose

Dr. Rusanganwa avuga ko amagenzura nk’aya yatangiye kuko iyo ikipe ibishinzwe igiye kugenzura hadafungirwa abari munsi ya batanu baba bafite amavuriro y’amatungo atujuje ibisabwa, gusa ngo babanza guhabwa igihe ntarengwa cyo kubyuzuza.

Dr. Christine Kanyandekwe, umuyobozi mukuru wungirije w’uru rugaga akaba anashinzwe ishami ry’ubworozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, RAB, nawe avuga ko iki kibazo cyahagurukiwe, agira ati “Turi gukurikirana ibi bibazo, igenzura rirakorwa ndetse ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda”.

Abanyamuryango b’urugaga RCVD mu nama rusange

Andre Mutabaruka, umuveterineri ukorera mu Karere ka Rwamagana, avuga ko abaveterineri b’imirenge bakwiye kujya babarura bagenzi babo bakorera muri iyo mirenge, bakamenya abafite ibyangombwa n’abatabifite bakabatangaho amakuru bityo ababangiriza umwuga bagacika.

Kuva mu mwaka wa 2013, urugaga rw’abaveterineri rwahaye ibyangombwa abasaga 1800, ruhuguramo abaveterineri basaga 100.

Christophe Hitayezu