Yanditswe Thursday , Tariki, 19 January 2017. saa 13:12:00 na Christophe Hitayezu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyemeza ko uruhare rw’umuturage mu igenamigambi n’itegurwa ry’ingengo y’imari ya Leta ari nayo ivamo ibimugenerwa, rukiri hasi n’ubwo hari impinduka zigaragara ugereranyije n’imyaka yashize, aho ubu umuturage agira uruhare ku kigero cya 12% bivuye kuri 7% mu mwaka wa 2013.

Nk’uko byagaragajwe n’umuyobozi muri RGB ushizwe gahunda zo kwegereza ubuyobozi abaturage, Justus Kangwagye, mu nama CLADHO yagiranye n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama, ngo hari intambwe igenda iterwa kuko mu myaka itagera kuri 4 uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa rumaze kwikuba hafi kabiri n’ubwo ngo bitaragera ku gipimo gihagije

Bwana Kangwagye ati “Uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa ruracyari hasi, mu 2013 rwari kuri 7%, mu 2015 byari bimaze kugera kuri 12 nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa RGB bukorwa buri mwaka ku ruhare rw’abaturage mu bibakorerwa”.

Akomeza agira ati “Kugirango igipimo kizamuke, si uko wakwicara ngo utekerereze abaturage ngo wumve ko ibyo ubatekerereje bizabanyura, uburambe bw’ibikorwa abanyarwanda bafite buzashingira ku bushake bwabo, niyo mpamvu abayobozi basabwa kwegera abaturage”.

Uyu muyobozi avuga ko byakabaye byiza igipimo cy’uruhare rw’abaturage mu itegurwa ry’ibibakorera cyagera ku 100%, ngo gusa ibi ntibikunze kubaho, yemwe ngo n’ibihugu byitaka kugira demokarasi usanga icyo gipimo kidakunze kuba kiza cyane.

Avuga kandi ko ijwi ry’umuturage riri na ngombwa mu bikorwa Leta imugenera, yagize ati “Ijwi ry’umuturage ntiriri ngombwa mu gutora gusa ahubwo ni ngombwa no mu gutegura ingengo y’imari ya Leta. Ntacyo warivunjamo”.

Me Safari Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, CLADHO, avuga ko ibi biterwa na bamwe mu baturage bigira ntibindeba, yagize ati "Hari abantu ba ntibindeba bumva ko atari n’ibyabo, kandi ugasanga barasora ariko ntibanakurikirane nibura uburyo ayo mafaranga azakoreshwa".

Me Safari avuga ko hari n’uruhare rw’abayobozi bategera abaturage ngo babasobanurire banatege amatwi ibitekerezo byabo, ahubwo ugasanga barabikorera mu biro.

Christophe Hitayezu